Ikipe ya Benediction Club yabaye iya mbere mu ‘gusiganwa n’isaha’

Ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu niyo yegukanye umwanya wa mbere mu mikino yo gusiganwa n’isaha bita ‘Course contre la montre’ yabaye ku cyumweru tariki 17/03/2013 i Masoro mu karere ka Gasabo.

Muri iri siganwa rikinwa n’abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, amakipe atandatu mu makipe icyenda agize Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), niyo yasiganwe intera ingana na kilometero 25.5.

Muri iryo siganwa ryari rikozwe bwa mbere, amakipe yose uko ari atandatu yararushanijwe, maze ku musozo wayo bateranyije ibihe by’abakinnyi batatu ba mbere ba buri kipe, basanga Banediction Club y’i Rubavu ari yo yakoresheje igihe gito, ihabwa umwanya wa mbere.

Intera ya Kilometero 25.5, Benediction Club yayirangije ikoresheje iminota 39 n’amasegonda 38. Yakurikiwe na Amis Sportif y’i Rwamagana yakoresheje iminota 41 n’ amasegonda 17, naho ku mwanya wa gatatu haza ikipe ya Fly yakoresheje iminota 49 n’amasegonda 12.

Ku mwanya wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu haje Club Mixte, Kiramuruzi Cycling Club na Rapide.

Iri siganwa kandi ryitabiriwe n’ikipe imwe y’abagore ikaba yararangije iyo ntera ikoresheje iminota 53 n’amasegonda 39.

Benediction Club.
Benediction Club.

Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana, avuga ko gusiganwa n’isaha bitari bisanzwe mu masiganwa akinwa mu gihugu imbere ariko barishyizemo mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’u Rwanda kujya bitwara neza mu masiganwa mpuzamahanga igihe basiganwa n’isaha kuko batari babimenyereye.

“Isiganwa ‘contre la montre’ risaba ubwenge cyane aho abakinnyi bo mu ikipe imwe baba bagomba kumenya uburyo bagenda begeranye bakagerageza gukoresha igihe gito badasiganye bo ubwabo kuko habarwa ibihe by’abakinnyi batatu ba mbere kuri buri kipe. Twasanze ari byiza rero ko nabyo abakinnyi bacu babimenya, kigirango mu marushanwa mpuzamahanga hatazajya hagira ikibatungura”.

Benediction Club yabaye iya mbere yahembwe amafaranga ibihumbi 150, Amis Sportif ihabwa ibihumbi 100 naho Club Fly yabaye iya gatatu ihabwa ibihumbi 80, mu gihe ikipe y’abagore yahawe ibihumbi 60.

Iri siganwa ryari riri muri gahunda y’amasiganwa ategurwa buri kwezi na FERWACY mu rwego rwo kongerera imbaraga, ubumenyi ndetse n’inararibonye abakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda.

Isiganwa ryaherukaga ryari Kigali-Rusumo rikaba ryaregukanywe na Bonaventure Uwizeyimana mu bagabo na Jeanne d’Arc Girubuntu mu bagore.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nyabuhu turashaka kubuna amagare ahasoreza tukareba uburyohe bwigare nabasore bacu kbs

jimmy mucyo yanditse ku itariki ya: 10-09-2018  →  Musubize

tubashimiye kubyomutugezaho nshimira na ekipe ya benedction uburyo yitwara nababwirango bakomerezaho gusa ntuye inyamata mubugesera tubabazanuko kwigare mubugesera turyunva kandi turarikunda mwadufasha natwe akarere kacu kakajya gahagararirwa marushanwa nkange nkunda igare kandi mbyiyunvamo kuvakera ariko nabuze ukonagaragaza umpano yanjye munfashije nkabona ukonange nigaragaza byanahimisha kuko ntago bariya bansiga impanvu nuko nigeze gusiganwa mwirushanwa ryariryateguwe dukoresheje amagare asanzwe nkaba uwambere kandi uwankurikiye namurushije iminota 23’ mubirometero 75km murunvakorero ahonaho mbanunva naba uwambere rwose cyaneko nabankoresha nigare ryiza munfashe nkuko mbaziho iryo shayaka ryogufasha abanyarwanda murakoze mugire akazi keza

byiringiro emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka