Ikipe y’igihugu y’amagare muri 15 azitabira irushanwa rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ mu kwezi gutaha

Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare iri muri cumi n’eshanu (15) zizitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ muri Gabon.

Ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare

Ni irushanwa riteganyijwe gutangira ku itariki 23 kugeza kuri 29 Mutarama 2023, rikaba ryongeye gusubukurwa nyuma y’igihe kitari gito cyari gishize ritaba kubera icyorezo cya Covid-19. Irushanwa rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ riheruka ryabaye muri 2020
Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare izitabira iryo rushanwa hamwe n’amakipe y’ibihugu bya Benin, Algeria, Burkina Faso, Cameroon, Eritrea, Côte d’Ivoire, Morocco, Mauritius na Gabon.

Hari kandi n’ikipe zizitabira iryo rushanwa zituruka hanze y’Umugabane wa Afurika hari ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa, EF Education-Nippo Development Team yo muri Amerika, Beykoz Team Turkey yo muri

Turukiya, Burgos BH yo muri Espagne na Bingoal WB yo mu Bubiligi.
Ku bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, iryo rushanwa ryo muri Gabon,ni uburyo bwiza bwo kwitegura irushanwa rya Tour du Rwanda riteganyijwe ku matariki 19-26 Gashyantare 2023. Ikipe y’ u Rwanda ikaba iri muri 20 zizitabira iryo rushanwa.

Joseph Areruya, ni we mukinnyi wenyine w’Umunyarwanda wanditse amateka yo kwegukana itsinzi muri iryo rushanwa rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ mu 2018.
Mu 2020, intsinzi muri ‘La Tropicale Amissa Bongo’ yegukanywe n’Umufaransa Jordan Levasseur wo mu ikipe ya ‘Go Sport–Roubaix–Lille Métropole’ yo mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka