Ikipe y’u Rwanda yafashe umwanya wa mbere kuva ku munsi wa mbere w’isiganwa kugeza ku munsi wa waryo wa gatandatu, ubwo Biziyaremye Joseph yagukanaga umwanya wa mbere, abasiganwa bava ahitwa Mosango bajya Kenge ahari intera ya kilometero 140.
Kuri uwo munsi wa gatandatu w’isiganwa, umufaransa Clain Médéric waje ku mwanya wa kabiri, akurikirwa n’undi Munyarwanda Bintunimana Emile.
Umufaransa Clain Médéric kugeza ubu ni we uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange, akaba akurikiwe na Bintunimana Emile.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Jonathan Boyer, avuga ko ubu ikimushishikaje ari uko abakinnyi be bambura umwanya wa mbere Umufaransa Clain Médéric, u Rwanda rukegukana umwanya wa mbere byaba mu bakinnyi ku giti cyabo ndetse no ku ikipe.
Umufaransa Clain Médéric, uri ku mwanya wa mbere kugeza ubu ararusha Bintunimana Emile uri ku mwanya wa kabiri amasegonda 17gusa.
Ni ku nshuro ya kabiri muri iri siganwa, umukinnyi w’Umunyarwanda yegukana umwanya wa mbere nyuma ya Rudahunga Emmanuel wawegukanye ubwo ryatangiraga tariki 19/06/2013.
Igice cya karindwi cy’iri siganwa, cyabaye abasiganwa bava Nsele berekeza i Kinshasa.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|