Ikipe y’amagare ya Israel irimo gushaka inkunga yo kubaka ishuri mu Bugesera

Ikipe nkuru y’umukino w’amagare yo muri Israel (Israel-Premier Tech Cycling), irimo gushakisha inkunga yo kubaka ishuri ry’umukino wo gusiganwa ku magare, ryo mu rwego rwo hejuru mu Karere Bugesera.

Umwongereza Chris Froome
Umwongereza Chris Froome

Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyo kipe yasabye abakunzi b’umukino w’amagare, ibigo by’ubucuruzi n’abikorera kwitanga uko bashoboye, bagashyigikira uwo mushinga bise the Field of Dreams (Ikibuga cy’Inzozi), witezwaho kuzafasha u Rwanda na Afurika muri rusange guteza imbere impano mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Itangazo riragira riti "Turasaba abakunzi b’umukino w’amagare gushyigikira no gutera inkunga umushinga Field of Dreams, kugira ngo iryo shuri ryubakwe kandi rizahindure ubuzima bw’urubyiruko rw’Abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi”.

Ikinyamakuru The New Times cyanditse iyi nkuru, kiravuga ko uwo mushinga uzubakwa ku butaka bungana na hegitare 16 mu Karere ka Bugesera, ahazaba hari n’imihanda yo kwitorezamo kunyonga igare.

Ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga barimo kubukora bifashishije ibikoresho bifungiye hamwe byanditseho Racing for Change (Gusiganwa Kugamije Impinduka), kugira ngo bakangurire abantu gutera inkunga yo kubaka ishuri The Field of Dreams mu karere ka Bugesera mu Rwanda.

Iryo shuri rizaha urubyiruko rubarirwa mu bihumbi 120 rufite hagati y’imyaka 6 na 18, amahirwe yo gutangira kunyonga igare no guteza imbere impano bafite muri uwo mukino.

Uwo mushinga ni kimwe mu bigize ubukangurambaga bwa Racing for Change, bwatangijwe mu mwaka ushize mu Rwanda, ari nabwo bahise batangiza ikipe y’abagore yo gusiganwa ku magare nk’intambwe ya mbere y’uwo mushinga.

Ubwo bukangurambaga bwanashyigikiwe na Chris Froome, Umwongereza ufite umuhigo wo kwegukana irushanwa rya Tour de France inshuro enye, ubu akaba akinira ikipe ya Israel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka