Ikipe y’amagare ya CCA igambiriye kwitabira "Tour du Rwanda"

Abanyamuryango b’ikipe y’umukino w’amagare mu Karere ka Huye (CCA) baratangaza ko igiye gutangira kwitabira amarushanwa yo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Abanyamuryango b'ikipe y'amagare ya CCA mu nama yabereye i Huye hanakiriwe abanyamuryango bashya
Abanyamuryango b’ikipe y’amagare ya CCA mu nama yabereye i Huye hanakiriwe abanyamuryango bashya

Babitangaje ubwo bari mu nama y’inteko rusange yabereye mu karere ka Huye, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017.

Muri iyi nama abanyamuryango bagaragarijwe uko ikipe ihagaze kugeza ubu ndetse banagaragarizwa intego ifite guhera muri 2017.

Bimwe mu bikorwa bikomeye iyi kipe iri gutegura harimo gutegura abakinnyi bazitabira amarushanwa abera mu Rwanda harimo na Tour du Rwanda, ndetse ngo ikazanabasha kujya yitabira amarushanwa mpuzamahanga ku giti cyayo.

Umuyobozi wa CCA (Cycling Club for All) Bigirimana Jean Bosco avuga ko mu rwego rwo kubaka iyi kipe igakomera ndetse ikazanabasha kwitabira ayo marushanwa bateguye gahunda zizafasha abakinnyi.

Muri izo gahunda Bigirimana avuga ko harimo gushakisha impano z’abana bakiri bato ariko nanone ngo hakazabaho uburyo bwo kwita ku bakinnyi b’ikipe kugira ngo bazabashe kwitabira amarushanwa bameze neza.

Agira ati “Gushakisha impano z’abana byo tuzakomeza kubikora. Ikindi ni uko duteganya no kugira icumbi ry’abakinnyi bakaba hamwe, hanyuma kandi tukaba tunafite kapiteni Ruhumuriza, tukaba twizera ko azadufasha guteza imbere igare muri Huye.”

Umugore wa Lambert Byemayire (iburyo) nawe yakiriwe mu banyamuryango ba CCA
Umugore wa Lambert Byemayire (iburyo) nawe yakiriwe mu banyamuryango ba CCA

Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Festus Bizimana avuga ko iri shyirahamwe rishyize imbere kuzamura amakipe kuko ngo byamaze kugaragara ko ikipe y’igihugu yo imaze gukomera ariko makipe akaba akiri makeya.

Bizimana kandi avuga ko nta gushidikanya ko iyi kipe ya CCA igiye gukomera ndetse ko bitarenze uyu mwaka izaba ari imwe mu makipe akomeye mu gihugu.

Agira ati “Ingufu turi kuzishyira mu guteza imbere amakipe, kandi mwamaze kubona ko amenshi yamaze kubona abaterankunga.

Turashaka rero ko CCA nayo ijya muri urwo rwego kandi mubyitegure rwose ko muri uyu mwaka CCA izahita isanga andi ma kipe akomeye mu Rwanda.”

Iyi kipe kandi iravuga ko yatangiye gutegura irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Lambert Byemayire wari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda akaba yaranaturukaga muri iyo kipe.

Bamwe mu bayobozi b'ishyira hamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda nabo bitabiriye inama y'ikipe y'amagare ya CCA
Bamwe mu bayobozi b’ishyira hamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda nabo bitabiriye inama y’ikipe y’amagare ya CCA

Iri rushanwa riri muya vuba CCA iri gutegura, biteganyijwe ko rizatangira ku itariki 01 Mata 2017.

Amwe mu mazina akomeye mu mukino w’amagare abarizwa muri CCA ni Hakuzimana Camera, binemezwa ko yamaze gusinyira iyi kipe mu gihe cy’imyaka itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka