Icyumweru cya mbere cya Mugisha Samuel mu Bufaransa cyamugaragarije ahazaza he

Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino w’igare nk’uwabigize umwuga, aratangaza ko icyumweru cya mbere amaze mu Bufaransa cyamaze kumuha ishusho y’intego afite imbere.

Tariki ya 13/11/2019 nibwo Mugisha Samuel yasinye amasezerano mu ikipe ya Team LMP - la roche sur yon, ni nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo yari amazemo imyaka itatu.

Gusa Mugisha Samuel ntiyahise ayerekezamo kubera amarushanwa arimo na Tour du Rwanda yagombaga kubanza gukina, igihe cyo kuyerekezamo cyageze imipaka ihita ifungwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mugisha Samuel yamaze gutangira ubuzima bushya mu ikipe nshya
Mugisha Samuel yamaze gutangira ubuzima bushya mu ikipe nshya

Ku wa Gatandatu tariki 01/08/2020 nibwo uyu mukinnyi w’umukino w’amagare yerekeje mu Bufaransa aho yageze ahita anatangira imyitozo mu ikipe ye iri gutegura amarushanwa harimo n’iryo aza gutangira kuri uyu wa Mbere.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma yo kumara icyumweru cye cya mbere mu Bufaransa, yadutangarije ko kugeza ubu ubuzima bugenda neza n’ubwo ari igihe cy’izuba ryinshi, ariko abona ko bizamufasha n’ubwo yari amaze iminsi akorera imyitozo mu bukonje bwinshi.

Yagize ati “Meze neza urebye nta kibazo mfite maze kumenyera hano mu Bufaransa, gahunda nayakiriye neza kuko nzabona amarushanwa menshi mbere y’uko ngaruka mu Rwanda kwitegura indi mikino cyangwa se kwitegura umwaka utaha w’imikino”

“Kuri uyu wa Mbere nibwo nkina irushanwa rya mbere hano mu Bufaransa, urumva ni byiza ku ruhande rwanjye ko ngiye kongera nkabona amarushanwa nyuma y’igihe kinini tumaze nta mikino ihari kubera COVID-19”

“Navuga ko intego yanjye ari ugukomeza gukora cyane, nkakomeza guhagararira igihugu cyanjye kandi nkaba ngiye gukora cyane ndeba ko nashobora kubona ikipe nkuru.”

Akomeje imyitozo ikomeye mu ikipe ye nshya
Akomeje imyitozo ikomeye mu ikipe ye nshya

Mugisha Samuel w’imyaka 22 yazamukiye mu ikipe ya Benediction yo mu Karere ka Rubavu, ayivamo yerekeza mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yakiniye hagati ya 2017 na 2019, akaba yaregukanye Tour du Rwanda mu mwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka