Ibihembo muri Tour du Rwanda 2019 byakubwe gatatu

Nyuma yo guhindura icyiciro isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" ryari ririmo, ubu ibihembo nabyo byamaze kwikuba hafi gatatu

Guhera kuri iki Cyumweru tariki 24/02 kugera tariki 03/03/2019, u Rwanda rurakira ku nshuro ya 11 Tour du Rwanda, isiganwa ryavuwe ku cyiciro cya 2.2 rikagera kuri 2.1, icyciro gikinwa n’amakipe asanzwe akina amasiganwa akomeye ku isi nka Tour de France.

Tour du Rwanda iratangira kuri iki cyumweru hazengurukwa ibice bitandukanye bigize u Rwanda
Tour du Rwanda iratangira kuri iki cyumweru hazengurukwa ibice bitandukanye bigize u Rwanda

Aimable Bayingana uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, mu kiganiro na KT Radio yadutangarije ko uyu mwaka hagomba kuba impinduka nyinshi nyuma yo kuzamuka k’urwego Tour du Rwanda irimo.

Ikipe ya ASTANA imenyerewe muri Tour de France iri mu makipe azaba yitezwe mu Rwanda
Ikipe ya ASTANA imenyerewe muri Tour de France iri mu makipe azaba yitezwe mu Rwanda

Yagize ati "Iyo uhinduye icyiciro wari urimo ibintu byose bigomba guhinduka, niba ugiye muri 2.1 amakipe arahinduka hakaza amakipe akomeye, amafaranga agomba kuzamuka cyane kuko ni cyo bivuze kuva mu cyiciro wari urimo"

Aimable Bayingana uyobora FERWACY ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio
Aimable Bayingana uyobora FERWACY ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio

Ubusanzwe uwegukana Tour du Rwanda yahembwaga amafaranga angana n’amadolari 1200 ahwanye 1,076,942 Frws, mu gihe uwatwaye agace kamwe yahabwaga amadolari 600, asaga ibihumbi 500 Frws.

Umukinnyi uzegukana Tour du Rwanda uyu mwaka wa 2019, azahabwa amadolari 4,000 $ asaga Milioni eshatu n’ibihumbi magana atanu 3,500,000 Frws, mu gihe uzajya yegukana agace kamwe muri rusange azajya ahabwa amadolari 1400 asaga 1,256,567 Rwfs.

Ibihembo bizatangwa muri Tour du Rwanda 2019
Ibihembo bizatangwa muri Tour du Rwanda 2019
Mugisha Samuel ni we wegukanye Tour du Rwanda 2018
Mugisha Samuel ni we wegukanye Tour du Rwanda 2018

Tour du Rwanda y’umwaka ushize yari yegukanywe na Mugisha Samuel wa Dimension Data n’ubwo yakiniraga Team Rwanda kuko yo itari yitabiriye, uyu mwaka akazaba akinira ikipe ya Dimension Data.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba ibihembo byarazamutse nkekako tour du Rwanda izagenda yitabirwa nabantu, beshi bakina uyumukino bafite amazina akomeye . Dushimire abayitegura niwomukino
Ugaragarako ibintu byawo biba biri kumurongo . Abandi baza byigireho , Ari football, nindimikino....

Kid yanditse ku itariki ya: 23-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka