I Musanze hamuritswe ikipe nshya yo gusiganwa ku magare

Mu Karere ka Musanze hatangijwe ikipe yo gusiganwa ku magare yitwa Musanze Cycling Club (MCC), aho yitezweho kuzamura impano z’urubyiruko no kurufasha gukora uwo mukino kinyamwuga, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umukino w’amagare muri ako gace.

Umuhango wo kumurika iyo kipe witabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego za Leta no mu ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare (FERWACY), uwo muhango ukaba wabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020 ahakozwe urugendo ku igare bazenguruka tumwe mu duce tw’ubukerarugendo tugize Intara y’Amajyaruguru.

Habimana Festus, Umuyobozi mukuru w’iyo kipe, yabwiye Kigali Today impamvu nyamukuru yo gushinga iyo kipe igizwe n’abanyamuryango 8.

Ati “Ni ikipe yashinzwe n’abanyamuryango bagera ku munani ari na bo bayiha ubushobozi muri iki gihe ikipe igitangira. Ni umuryango udaharanira inyungu aho abo bantu bishyize hamwe kugira ngo bafashe gusubiza ikibazo cyo gukemura ikibazo ku mbogamizi z’urubyiruko rufite impano mu gutwara amagare, nk’ahantu hafatwa nk’igicumbi cy’amagare”.

Yongeye agira ati “Ntabwo ari ukugaragaza impano gusa, bagomba no kugira icyo bavana muri izo mbaraga baba bashyize mu mukino wo kunyonga amagare bategura ahazaza heza habo. Dufite rero intego yo gufasha kugira ngo tugire urubyiruko rwinshi rukina umukino w’amagare nk’uko Leta y’u Rwanda yabishyizemo imbaraga”.

Iyo kipe itangiranye n’abasore batandatu, ariko hari gahunda yo kuzamura imibare aho mu mezi abiri ari imbere ifite intego yo kuba ifite abakinnyi basaga 15 ku buryo uko imyaka izajya ihita hazajya hakorwa amarushanwa yo gushaka impano harebwa abahanga kurusha abandi binjizwa muri iyo kipe bo mu Karere ka Musanze no mu gihugu hose muri rusange.

Bamwe mu basore batangiranye n’iyo kipe baremeza ko baje kubyaza umusaruro ayo mahirwe bagize yo gushyirwa mu ikipe, aho biteguye kurushaho gukora kinyamwuga baharanira kuzamura urwego rwabo bafasha igihugu kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.

Uwimana Emmanuel w’imyaka 17 usanzwe yitoreza ku igare risanzwe ritari iry’ababigize umwuga ati “Ndishimye cyane kandi ndashimira abatekereje gushinga iyi kipe, numvaga ari inzozi kuba nashyirwa mu ikipe ikora kinyamwuga. Ngiye gushyiramo ingufu ku buryo aya mahirwe ngize nzayabyaza umusaruro nkagera kure, ku buryo mu myaka itanu nzaba ndi ku rwego rwo gukina Tour du Rwanda n’andi marushanwa yo hanze”.

Uwitwa Ruberwa Jean Damascene we yagize ati “Nari Kapiteni w’ikipe ya Nyabihu ari yo nsanzwe nkinira, natijwe iyi kipe mu gihe cy’umwaka mu rwego rwo gufasha aba bana bari kuzamuka kugera ku rwego rwo hejuru hagendewe kuri discipline mbere ya byose”.

Kuba iyo kipe nshya ije yiyongera ku makipe 11 yo gusiganwa ku magare u Rwanda rumaze kugira, ngo ni kimwe mu mbaraga zinjiye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda nk’uko Mukazibera Marie Agnes, Visi Perezida wa mbere wa FERWACY yabitangarije Kigali Today mu muhango wo kumurika iyo kipe.

Ati “Birumvikana, iyi kipe twayishimiye cyane kuko amakipe ariyongereye kandi biri mu murongo wacu wa Politiki yo guteza imbere amagare, noneho by’umwihariko kuba biri hano i Musanze ni akarusho aho dufite isantere ihugura abasiganwa ku magare, kandi bigaragara ko abaturage muri aka gace bakunda ibijyanye no gusiganwa ku magare”.

Yongeye ati “Biratanga isura nziza, kandi murabona ko hano i Musanze hari ikintu cy’ubukerarugendo muri yo, mwabonye ko n’imyambaro bambaye higanjemo ibara ry’icyatsi. Ibara ry’icyatsi hari igihe rigaragara neza, muzarebe iyo hari umuhango wo kwita izina, ibijyanye n’ingagi, amashyamba, ibirunga byose biganisha ku guteza imbere ubukerarugendo. Kuba ikipe yagiyeho bidufasha guhuza siporo n’ubukerarugendo”.

Baba abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru baba n’abayobozi b’Akarere ka Musanze bari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo kipe nshya yo gusiganwa ku magare, bose baremeza ko iyo kipe ije kuba igisubizo mu rubyiruko rwinshi rwagiye rugaragaza ko rufite impano n’inyota muri uwo mukino.

Ubwo buyobozi bwijeje abo banyamuryango bagize igitekerezo cyo gushinga iyo kipe ubufasha, no kuyiba hafi mu rwego rwo gukomeza kuzamura umubare w’abana bayigana no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare nk’uko Guverineri Gatabazi JMV yabitangarije Kigali Today asaba n’urubyiruko kurushaho gukunda siporo by’umwihariko umukino w’amagare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ok .na bandi barebereho

NIRAGIRE yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka