Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burateganya kuzashyiraho isiganwa ry’amagare ryitiriwe Lambert Byemayire, wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY).

Byemayire Lembert (uwa kabiri uvuye iburyo wambaye ingofero y'umweru)
Byemayire Lembert (uwa kabiri uvuye iburyo wambaye ingofero y’umweru)

Iki gitekerezo cyagaragajwe kandi cyemezwa mu nama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye kuwa gatanu tariki 30 Ukuboza 2016.

Cyashingiye ku kuba Byemayire yari yarashyizeho ihuriro ry’abanyehuye basiganwa ku magare, anatangiza isiganwa ngarukamwaka, ryo kuzenguruka Akarere ka Gisagara ku magare kuva muri 2015.

Byemayire witabye Imana mu mpera z’ukwezi kwa 11, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye butekereza gukomereza aho yari agejeje, ariko noneho amasiganwa agakorwa mu izina rye, anibukwa.

Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Huye avuga ko umurimo yasize atangije utahagarara.

Yagize ati “ntabwo twifuza ko club yari yatangije yagira ikibazo na kimwe kuko atagihari. Turashaka ko akarere gafata gusiganwa ku magare nk’umukino umaze kugira aho ugera, nk’uko bafasha Mukura, bagafasha n’amagare agatera imbere.”

Abagize inama njyanama y'Akarere ka Huye
Abagize inama njyanama y’Akarere ka Huye

Abanyonzi, ni ukuvuga abatwara abantu n’ibintu bifashishije amagare, ni bamwe mu bakunze kwitabira iri siganwa.

Jean Pierre Nshimiyimana ni umwe muri bo. Avuga ko yababajwe n’urupfu rwa Byemayire, akaba yifuza ko haboneka abakomereza aho yari ageze.

Agira ati “Bibaye byiza, abasigaye bakoranaga na we bakomeza bagafasha cyane cyane urubyiruko nkatwe, tugakomeza siporo y’amagare kuko irakunzwe cyane mu Rwanda.”

Anavuga ko ibikorwa bya Byemayire bikomeje, byazamufasha kugera kure yifuza, akaba icyamamare nka Ruhumuriza na we ukomoka i Huye, akanarenzaho akamenyekana muri Afurika yose.

Innocent Bizimana we amasiganwa yatangiye ataratangira umurimo w’ubunyonzi. Ariko ngo akomeje na we ubutaha yazajya ayitabira.

Biteganyijwe ko Akarere ka Huye kazakora umushinga wo gukomeza ibikorwa bya Lambert Byemayire mu bijyanye n’amasiganwa y’amagare, ugashakirwa n’abaterankunga.

Ubuyobozi buvuga ko hazakorwa ibishoboka byose umukino w’amagare ugakomeza gutera imbere muri aka Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akarere ka Huye muri abantu b’abagabo cyane Lambert uyu yari adufatiye runini mu karere. Ikipe yatungaga ku bushibozi bwe kandi bigahesha ishema akarere kose. Ntawarondira ibindi yafashaga. Imana imuhe iruhuko ridashira

Joseph yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka