Hagiye gutangizwa andi marushanwa atatu yo gusiganwa ku magare mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryasinye amasezerano yo gutangiza andi masiganwa atatu y’umukino w’amagare mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 30/7/2020 ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” na Rwanda Alternative Riding Events (RAR Events) basinyanye amasezerano yo gutegura no gukoresha amarushanwa mashya atatu mu Rwanda.

Ubwo hasinywaga amasezerano
Ubwo hasinywaga amasezerano

Ayo marushanwa atatu ni Race Around Rwanda rizajya rikinwa muri Mutarama na Gashyantare, Gravel Gorilla ) rizajya riba muri Nyakanga na Kanama, ndetse na Rwandan Epic rizajya riba mu Gushyingo.

Aya marushanwa azajya aba akinwa n’abakinnyi batandukanye harimo abahoze bakina umukino w’amagare hanze y’u Rwanda by’umwihariko umukino w’amagare ukinirwa mu misozi (Mountain Bike) ndetse n’abaturuka imbere mu gihugu.

Aya amarushanwa ategurwa na RAR Events akaba azaziba icyuho hagati yo gusiganwa ku magare bya kinyamwuga n’ubukerarugendo bushingiye ku igare, aho abazajya bakina aya marushanwa bazajya banyura ahanini ahantu hari ibice nyaburanga.

Muri Gashyantare uyu mwaka RAR Events itegura aya marushanwa nabwo yari yayakoresheje, aho bakusanyije ibikoresho by’amagare banashyikirije FERWACY uyu munsi ubwo hasinywaga aya masezerano.

Bimwe mu bikoresho byakusanyijwe muri Gashyantare
Bimwe mu bikoresho byakusanyijwe muri Gashyantare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka