Hadi Janvier yegukanye umudari wa Zahabu mu mikino nyafrika

Umunyarwanda Hadi Janvier yanikiye abandi mu mikino nyafrika iri kubera muri Congo Brazzaville,aho yaje ku mwanya wa mbere asize uwamukurikiye amasegonda 31

Nyuma y’aho muri iki cyumweru ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yari yegukanye umwanya wa Gatatu mu gusiganwa habarwa igihe amakipe yakoresheje (Team Time trial),kuri iki cyumweru Umunyarwanda Hadi Janvier yaje gukora andi mateka yegukana umwanya wa mbere n’umudari wa zahabu.

Hadi Janvier yasesekaye aho basoreza ari uwa mbere
Hadi Janvier yasesekaye aho basoreza ari uwa mbere
Team Rwanda kuri podium nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 mu gusiganwa n'igihe
Team Rwanda kuri podium nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 mu gusiganwa n’igihe

Muri iri siganwa ry’uyu munsi aho abakinnyi basiganwaga ku ntera y’ibilomtero 150,aho bazenguruka inshuro zigera kuri 12,aho inshuro imwe yabaga igizwe n’ibilometero 12.5,Hadi Janvier yaje kuzirangiza akoresheje amasaha 3,iminota 29 n’amasegonda 37.

Ibendera ry'u Rwanda ryazamutse,Rwanda nziza irarimbwa.
Ibendera ry’u Rwanda ryazamutse,Rwanda nziza irarimbwa.

Umukinnyi Hadi Janvier akaba yari yatangiye ari mu gikundi cya mbere we na mugenzi we Joseph Biziyaremye,gusa we yaje gutobokesha igare bituma aza gusigara.

Bishimira umudari n'umutoza wabo Sempoma Felix
Bishimira umudari n’umutoza wabo Sempoma Felix

Undi munyarwanda kandi uri kuzamuka cyane mu mukino w’amagare ariwe Aleluya Joseph nawe yaje kuza ku mwanya wa 7 mu gihe Valens Ndayisenga yaje ku mwanya wa 34.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ishema ryacu nk’abanyarwanda imbere y’amahanga ryerekanywe na Hadi Janvier, turakwishimiye

Nyakubyara yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Abasore b amagare bari kuzamuka cyanee.courage sana

kirimwabo yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Felicitation kubasore bacu.ahubwo bategura abana benshi kuko ndabona ariyo sport dushoboye, bareke amafaranga batagaguza muri ruhago kuko bihombya igihugu kubusa.

Alias kaka yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka