Hadi Janvier ku rutonde rw’abazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda rimaze gushyira ahagaragara abakinnyi bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018.

Hadi Janvier akaba agiye kongera gukina Tour du Rwanda bwa mbere kuva yasezera mu mukino w'amagare akagaruka
Hadi Janvier akaba agiye kongera gukina Tour du Rwanda bwa mbere kuva yasezera mu mukino w’amagare akagaruka

Mu bakinnyi 16 bari bamaze iminsi bari mu mwiherero i Musanze mu kigo cy’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, Uwiduhaye Mike niwe utabashije kujya mu ikipe izakina Tour du Rwanda naho Hadi Janvier akaba agiye kongera gukina Tour du Rwanda bwa mbere kuva yasezera mu mukino w’amagare nyuma akaza kugaruka.

Muri aba bakinnnyi kandi harimo abakinnyi bane bagiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere aribo Eric Manizabayo, Hakizimana Seth, Niyireba Innocent na Mugisha Moise mu gihe Gasore Hategeka ufite umuhigo wo kwitabira Tour du Rwanda inshuro nyinshi atazayikina uyu mwaka.

Gasore Hategeka niwe mukinnyi rukumbi wakinnye iri rushanwa inshuro zose uko ari icyenda kuva ryashyirwa ku ngengabihe ya UCI.

Nk’uko bisanzwe, U Rwanda ruzaba rufite amakipe atatu muri Tour du Rwanda ariyo ikipe y’igihugu, Benediction Club y’i Rubavu na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka rizaba rikab ku nshuro ya cumi kuva ryashyirwa ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI, rikazaba kuva tariki ya 5 kugera tariki ya 12 Kanama.

Ikipe y’igihugu Team Rwanda yiganjemo abakinnyi bakiri bato ariko bamaze kugaragaraza ubuhanga nka Mugisha Samuel wa Dimension Data y’abatarengeje imyaka 23 akaba yaranatwaye igihembo cyo kuzamuka muri Tour du Rwanda iheruka.

Harimo kandi Munyaneza Didier watwaye shampiyona y’igihugu uyu mwaka,Hakiruwizeye Samuel na Ruberwa Jean Damascene.

Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yo izaba iyobowe na Ukiniwabo Jean Paul Rene afashijwe Hakizimana Sept, Tuyishimire Ephrem, Rugamba Janvier ndetse na Mugisha Moise.

Iyi kipe ubusanzwe yatozwaga na Rugambwa Jean Baptiste witabye Imana ku cyumweru gishize azize impanuka ya moto, izaba itozwa na Nathan Byukusenge wari usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu.

Indi kipe ihagararira u Rwanda ni Benediction Club y’i Rubavu ikazaba iyobowe na Nsengimana Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015, ari kumwe na Byukusenge Patrick, Uwizeyiman Boneventure uherutse kwegukan Tour du Cameroun, Hadi Janvier na Manizabayo Eric ugiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Gasore Hategeka uri imbere ibumoso ntazagaragara muri Tour du Rwanda 2018
Gasore Hategeka uri imbere ibumoso ntazagaragara muri Tour du Rwanda 2018

Amakipe 16 agizwe n’abakinnyi 80 niyo azahatana muri Tour du Rwanda 2018. Mu bakinnyi bazakina uyu mwaka hakaba hatarimo Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda umwaka ushize ubu akaba akinira ikipe ya Delko-Marseille yo mu Bufaransa.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda:

*Team Rwanda

1. Samuel Mugisha
2. Didier Munyaneza
3. Samuel Hakiruwizeye
4. Jean Damascene Rubwera
5. Niyireba Innocent

Umutoza Sterling Magnel
Ugirira imitsi:Ruvogera Obed
Umukanishi: ManirihoEric

*Les Amis Sportif

1 Jean Paul Rene’ Ukiniwabo
2 Hakizimana Seth
3 Ephrem Tuyishimire
4 Janvier Rugamba
5 Mugisha Moise

Umutoza: Byukusenge Nathan
Ugorora imitsi: Patrick
Umukanishi: Nzabonimpa Abdallah

*Benediction Club

1 Eric Manizabayo
2 Jean Bosco Nsengimana
3 Patrick Byukusenge
4 Bonaventure Uwizeyemana
5 Janvier Hadi

Umutoza: Sempoma Felix
Ugorora imitsi:Rocky
Umukanishi: Theoneste

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka