Mu cyiciro cya mbere (etape 1), cyakinwe kuri uyu wa kabiri abanyonzi 90 basiganwaga ibilometero 92 Habiyambere Nicodem yakoresheje amasaha 2 iminota 4 n’amasegonda 32 n’ibyijana 10.
Umufaransa Yohan Gene ukina mu ikipe yitwa Europcar ni we waje ku mwanya wa mbere , akoresha amasaha 2, iminota 4 n’amasegonda 22.
Ku mwanya wa kabiri haje umunya-Morocco Adil Jelloul uherutse kwegukana isiganwa ryo kuzenguruka Maroc akaba yarakoresheje amasaha 2 iminota 4 n’amasegonda 25.
Mu bandi bakinnyi b’u Rwanda, Ruhumuriza Abraham yaje ku mwanya wa 35, Biziyaremye Joseph aza ku mwanya wa 35, Rudahunga Emmanuel aza ku mwanya wa 38, Hadi Janvier aza ku mwanya wa 54 naho Byukusenge Nathan wahabwaga amahirwe yo kuza mu ba mbere aza ku mwanya wa 80.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Jyewe nkunda kigali to day kuberako mutugezaho amakuru meza cyane radio kt redio niyambere bitewe namakuru meza aryoshye ndabakunda cyane