Habiyambere ni we Munyarwanda waje hafi mu isiganwa rya Tropical Amisa Bongo

Ubwo isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Tropical Amisa Bongo’ ryatangiraga tariki 24/04/2012, Nicodem Habiyambere yabaye uwa 24, akaba ari nawo mwanya wa hafi wegukanywe n’Umunyarwanda.

Mu cyiciro cya mbere (etape 1), cyakinwe kuri uyu wa kabiri abanyonzi 90 basiganwaga ibilometero 92 Habiyambere Nicodem yakoresheje amasaha 2 iminota 4 n’amasegonda 32 n’ibyijana 10.

Umufaransa Yohan Gene ukina mu ikipe yitwa Europcar ni we waje ku mwanya wa mbere , akoresha amasaha 2, iminota 4 n’amasegonda 22.

Ku mwanya wa kabiri haje umunya-Morocco Adil Jelloul uherutse kwegukana isiganwa ryo kuzenguruka Maroc akaba yarakoresheje amasaha 2 iminota 4 n’amasegonda 25.

Mu bandi bakinnyi b’u Rwanda, Ruhumuriza Abraham yaje ku mwanya wa 35, Biziyaremye Joseph aza ku mwanya wa 35, Rudahunga Emmanuel aza ku mwanya wa 38, Hadi Janvier aza ku mwanya wa 54 naho Byukusenge Nathan wahabwaga amahirwe yo kuza mu ba mbere aza ku mwanya wa 80.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyewe nkunda kigali to day kuberako mutugezaho amakuru meza cyane radio kt redio niyambere bitewe namakuru meza aryoshye ndabakunda cyane

umuhire olivier yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka