Gicumbi yiyongereye mu bazareba Isiganwa "Rwanda Cycling Cup 2017"

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 01 Mata 2017, mu Rwanda haratangira isiganwa ry’amagare Rwanda Cycling Cup rizenguruka u Rwanda,

Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya gatatu riratangira hakinwa isiganwa ryitiriwe Kwibuka Nyakwigendera Lambert Byemayire wari Visi-Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, rikazaba rigizwe n’amasiganwa 11 arimo 2 yagenewe gutegura Tour du Rwanda 2017.

Iri siganwa rya 2017 rizatangira muri Mata risozwe mu kwezi k'Ukuboza 2017
Iri siganwa rya 2017 rizatangira muri Mata risozwe mu kwezi k’Ukuboza 2017

Ingengabihe irambuye

1. Taliki 01/04/2017: MEMORIAL LAMBERT BYEMAYIRE (Kigali- HUYE + Kuzenguruka)
2. Taliki ya 06/05/2017: FARMERS’ CIRCUIT (KIGALI - NYAGATARE)
3. Taliki 20/05/2017: RACE TO REMEMBER (RUHANGO KARONGI + Kuzenguruka)
4. Taliki 24/06/2017 Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye rizabera i NYAMATA)
5. Taliki 24/06/2017: Shampiona y’igihugu (MUHANGA - KIGALI + Kuzenguruka)
6. Taliki 22/07/2017: RACE FOR CULTURE (NYAMAGABE - NYANZA + Kuzenguruka)
7. Taliki 19/08/2017: CENTRAL RACE (NYAMATA - MUHANGA)
8. Taliki 23/09/2017: MUHAZI CHALLENGE (KIGALI-RWAMAGANA +Kuzenguruka)
9. Taliki 21/10/2017: Irushanwa ritegura Tour du Rwanda (NYANZA - RUBAVU)
10. Taliki 22/10/2017: Irushanwa ritegura Tour du Rwanda (RUBAVU + Kuzenguruka MUSANZE)
11. Taliki 16/12/2017 : Isiganwa rya nyuma risoza Rwanda Cycling cup (GICUMBI (RUKOMO) - KIGALI + Kuzenguruka)

Ku nshuro ya mbere ubwo iri siganwa ryakinwaga mu mwaka wa 2015 ryatwawe na Nsengimana Jean Bosco wakiniraga Benediction Club, iry’umwaka ishize rya 2016 riza gutwarwa na Gasore Hategeka nawe wa Benediction Club y’i Rubavu.

Sosiyete ya Skol ni imwe mu baterankunga b'imena b'iri rushanwa
Sosiyete ya Skol ni imwe mu baterankunga b’imena b’iri rushanwa
Cogebanque nayo ni imwe mu baterankunga bamaze igihe muri iri rushanwa
Cogebanque nayo ni imwe mu baterankunga bamaze igihe muri iri rushanwa

Iri siganwa kandi rinaterwa inkunga na Skol ndetse na Cogebanque , biteganyijwe ko amakipe yose asanzwe aryitabira n’uyu mwaka azagaragara, hakaba hashobora kuziyongeramo ikipe imwe yo mu karere ka Muhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka