FERWACY irizeza ko “Tour Du Rwanda” izagenda neza

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ritangaza ko ibyasabwaga byose kugira ngo "Tour Du Rwanda 2016" ibe byamaze kuboneka.

Umuyobozi wa FERWACY yizeza ko irushanwa rya Tour du Rwanda 2016 rizagenda neza
Umuyobozi wa FERWACY yizeza ko irushanwa rya Tour du Rwanda 2016 rizagenda neza

FERWACY yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukwakira 2016.

Ibitangaje mu gihe habura iminsi 23 ngo "Tour du Rwanda" itangire kuko izatangira tariki ya 13 Ugushyingo 2016 kugeza tariki ya 20.

Aimable Bayingana, umuyobozi wa Ferwacy avuga ko ibyo bateganyaga byose byabonetse bityo akaba yizeza abakunzi b’irushanwa ry’amagare ko rizagenda neza.

Agira ati “Murabizi ko ibintu byacu tubitegura kare ubu ibisabwa byose byarabonetse,yaba ibikoresho tuzifashisha,yaba abazitabira Tour Du Rwanda,yaba abaterankunga ibyo twabasabye birahari ndumva nta kibazo.”

Akomeza avuga ko ibisabwa byose kugira ngo abakinnyi b’Abanyarwanda bazongere gutwara iri siganwa ku nshuro ya gatatu byakozwe.

Agira ati “Abanyarwanda batwaye amasiganwa abiri aheruka ntaho bagiye kandi natwe twabahaye ibishobka byose imyiteguro yarakozwe kandi n’ubu irakomeje.

Ni nayo mpamvu mu mpera z’icyumweru twabateguriye irusanwa rizazenguruka Karongi-Rusizi-Huye kugira ngo bamenyere iyo mihanda kuko ni agace gashya twongeyemo.”

Tour du Rwanda 2016 izatangira tariki ya 13 Ugushyingo kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2016
Tour du Rwanda 2016 izatangira tariki ya 13 Ugushyingo kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2016

Iri siganwa ngarukamwaka rizenguruka u Rwanda ryatangiye mu mwaka wa 1989 ariko ryitabirwa n’abanyarwanda gusa.

Mu mwaka wa 2009 nibwo ryagiye ku ngengabihe ry’amasiganwa mpuzamahanga abera ku mugabane w’Afurika.

Iri siganwa ry’uyu mwaka rizatwara asaga Miliyoni 400 y’amanyarwanda rizitabirwa n’amakipe 17.

Urutonde rw’amakipe azitabira

Amakipe atatu azahagararira u Rwanda:

• National Team of Rwanda

• Club Benediction ya Rubavu

• Sports Club friends y’i Rwamagana

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:

• National Team of South Africa

• National Team of Ethiopia

• National Team of Eritrea

• National Team of Egypt

• National Team of Algeria

Amakipe asanzwe akina amarushanwa mpuzamahanga (yababigize umwuga):

• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)

• KENYAN RIDERS DOWNUNDER (Kénya)

• Sharjah Cycling Team (United Arab Emirates)

• Cycling Academy Team (Israel)

• Tirol Cycling Team (Austria)

• Stradalli Bike Aid (Germany)
Andi makipe

• Team LOWESTRATES.COM (Canada)

• Team Haute-Savoie Rhone-Alpes (France)

• Team Furniture Decarte (Switzerland)

Aho abasiganwa bazanyura:

Prologue, Ugushyingo 13: Amahoro Stadium-Amahoro Stadium (3.3km)

Agace ka 1, ugushyingo 14: Kigali-Ngoma (96.4km)

Agace ka 2 ugushyingo 15: Kigali Convention center-Karongi (124.7km)

Agace ka 3 ugushyingo 16: Karongi-Rusizi (115.9km)

Agace ka 4,ugushyingo 17 Rusizi-Huye (140.7km)

Agace ka 5 ugushyingo 18 Muhanga-Musanze (125.8km)

Agace ka 6 ugushyingo 19 Musanze-Kigali Regional Stadium (103.9km)

Agace ka 7 ugushyingo 20 Kigali Amahoro Stadium-Kigali Amahoro Stadium (108.0km)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka