Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

EYOB Metkel ukinira ikipe ya Dimension Data Ni we wegukanye agace kabanziriza akanyuma ka Tour du Rwanda gasoreje i Nyamirambo kuri Stade Regional i Nyamirambo

Eyob Mektel abashije kongera kwigobotora bagenzi be yegukana agace ka Rwamagana-Nyamirambo
Eyob Mektel abashije kongera kwigobotora bagenzi be yegukana agace ka Rwamagana-Nyamirambo

Akurikiwe na mugenzi we w’umunyarwanda Areruya Joseph bakinana, wegukanye umwanya wa Kabiri, ahita agumana Maillot Jaune .

Uyu ni umunsi wa nyuma wo gusiganwa mu ntara, abakinnyi 62 bahagurutse i Kayonza Saa tanu zuzuye bagana i Kigali.

Areruya Joseph yagumanye Maillot Jaune
Areruya Joseph yagumanye Maillot Jaune

Inzira banyuzemo ni Rwamagana-Musha- Kabuga- Kigali Parents-Kimironko- kibagabaga- Kabuga ka Nyarutarama- kagugu- gisozi Ulk- ku Rwibutso- Kinamba- Yamaha- Nyabugogo_ kimisagara- kwa Mutwe - Basoreze kuri Stade Regional i Nyamirambo

Bagitangira gusiganwa, abakinnyi bagiye bagerageza kuva mu gikundi ngo basige abandi, ntibyabahiriye kuko bahita bagarurwa.

Bagiye kugera Nyagasambu, abakinnyi babiri aribo Ruberwa Jean wa Benediction Club na Natnël Nebratom wa Eritrea bari imbere ndetse banashyizemo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 10.

Uko bakurikiranye kuva Kayonza kugera Kigali(Nyamirambo)

1 EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka 1:58:55
2 ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka ,,
3 DEBRETSION Aron Eritrea ,,
4 NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda 0:08
5 MAIN Kent Dimension Data for Qhubeka ,,
6 BYUKUSENGE Patrick Rwanda 0:11
7 KANGANGI Suleiman Bike Aid ,,
8 PIPER Cameron Team Illuminate ,,
9 JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - ,,
10 EBRAHIM Redwan Ethiopia ,,

Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa karindwi

1 ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka 1 17:23:09
2 EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka +0:35
3 KANGANGI Suleiman Bike Aid +1:32
4 NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda +2:05
5 BYUKUSENGE Patrick Rwanda +2:52
6 NDAYISENGA Valens Tirol Cycling Team +3:26
7 JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - +3:27
8 MUNYANEZA Didier Rwanda +3:52
9 OKUBAMARIAM Tesfom Eritrea +4:17
10 PELLAUD Simon Team Illuminate +5:48

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka