Ku I saa tatu za mu gitondo mu mujyi wa Nyagatare,nibwo abakinnyi 32 bakina mu makipe 6 abarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda bahagurutse berekeza I Rwamagana ku ntera y’ibilomtero 165, mu isiganwa riterwa na Cogebanque ndetse na Skol.
Aba bakinnyi bahagurutse batorohewe n’ikirere cyarangwaga n’imvura,ndetse yaje no kuba nyinshi ubwo basatiraga umujyi wa Rwamagana,ndetse yagiye ituma hari na bamwe mu bakinnyi bagiye bagira impanuka zoroheje zaterwaga no kunyerera,gusa ntibyabaciye intege kuko bose babashije kurirangiza.
Kuva mu mujyi wa Nyagatare,abakinnyi bose bakomeje kugendana,gusa bageze mu bice bya bya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo,Karegeya Jeremie ukinira Ciné Elmay, na Claude Uwizeye ukinira Amis Sportifs baje gucomoka abandi bakinnyi maze bakomeza kuyobora abandi.
Ubwo bari batangiye gusatira ikiyaga cya Muhazi berekeza mu mujyi wa Kayonza,aba bakinnyi babbiri bari basize abandi baje gushyikirwa n’igikundi cy’abandi bakinnyi bose bari babari inyuma,kugeza ubwo binjiraga mu mujyi wa Rwamagana ari naho Emile Bintunimana yaje gutangira kugenda imbere kugeza asoje irushanwa ari uwa mbere.
Abakinnyi batanu ba mbere
1. Bintunimana Emile
2. Ndayisenga Valens
3. Nsengimana Bosco
4. Ruhumuriza Abraham
5. Byukusenge Patrick
Biteganijwe ko nyuma y’iri siganwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu,aba bakinnyi bose bongera guhatana kuri iki cyumweru aho bahaguruka mu mujyi wa Rwamgana ku I Saa tatu berekezaq mu karere ka Huye
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|