Ebola yateje impinduka nto ku makipe azitabira Tour du Rwanda

Amakipe 15 ni yo yarangije kwemezwa burundu ko azitabira isiganwa rizenguruka u Rwanda n’amagare “Tour du Rwanda” rizatangira mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe atatu yanze kwitabira iri rushanwa kubera Ebola yarangije gusimbuzwa.

Amakipe atatu yagombaga kuzagaragara muri iri rushanwa ry’iminsi umunani yatangaje ko atazaza muri iri rushanwa kubera impungenge z’indwara ya Ebola mu gihe nta bimenyetso na bimwe by’iyi ndwara byigeze bigaragara mu Rwanda.

Aya makipe yahise asimbuzwa ni Novo Nordisk Development Team (USA), Loup Sport (Suisse) na Team Scody Downunder (Australia) yahise asimburwa na Team Meubles Decarte (Suisse), As Be Co Team (Eritrea) ndetse na Snh Velo Club (Cameroun).

Kugeza ubu amakipe atandukanye yatangiye kugera mu Rwanda harimo Ethiopie na Erithree zarangije, hakaba hitezwe n’andi menshi azahasesekara kuri uyu wa kane. Amakipe atatu azahagararira u Rwanda yo akazagera i Kigali kuri uyu wa gatanu avuye i Musanze aho asanzwe akorera imyitozo.

Hadi Janvier ni umwe mu bo abanyarwanda batezeho byinshi mu irushanwa ry'uyu mwaka.
Hadi Janvier ni umwe mu bo abanyarwanda batezeho byinshi mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Iri siganwa riza muri atatu akomeye muri Afurika, rizatangira tariki ya 16/11 risozwe tariki 23/11/2013. Nk’uko bimaze kumenyerwa, iri rikazakorwa uduce turindwi (etapes) ndetse n’agace kabanziriza utundi (prologue), bivuze ko abazasiganwa bazanyonga igare mu minsi umunani y’irushanwa.

Umunya Afurika y’epfo Dylan Girdlestone ni we watwaye Tour du Rwanda iheruka ayambuye mwene wabo Lil Darren wari waratwaye iya 2012.

Amakipe agiye kwitabira Tour du Rwanda 2014:

Rwanda Akagera
Rwanda Karisimbi
Rwanda Muhabura
Burundi
South Africa
Kenya
Eritrea
As Be Co Team – Eritrea
Ethiopia
Marooc
Algerie
Snh Velo Club – Cameroun
Bike Aid – Allemagne
Team Meubles Decarte – Suisse
Tean Haute Savoie – France

Umunyarwanda Rukara yari yashoboye kwegukana agace kamwe muri Tour du Rwanda ya 2013.
Umunyarwanda Rukara yari yashoboye kwegukana agace kamwe muri Tour du Rwanda ya 2013.

Inzira Tour du Rwanda 2014 izanyuramo

Ku cyumweru tariki 16/11/2014: Stade Amahoro (Kigali)-Stade Amahoro 3,5 Km
Ku wa mbere tariki 17/11/2014: Stade Amahoro-Kibungo: 94 Km
Ku wa kabiri tariki 18/11/2014: Rwamagana-Musanze: 151 Km
Ku wa gatatu tariki 19/11/2014: Musanze-Muhanga: 123 Km
Ku wa kane tariki 20/11/2014: Muhanga-Rubavu: 126 Km
Ku wa gatanu tariki ya 21/11/2014: Rubavu-Nyanza: 173 Km
Ku wa gatandatu tariki ya 22/11/2014: Huye-Kigali: 125,7 Km
Ku cyumweru tariki ya 23/11/2014: Stade Amahoro-Stade Amahoro: 114,2 Km

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka