David Lozano yatwaye Etape ya karindwi, arushaho kwegera Mugisha

David Lozano wabaye uwa 65 mu isiganwa rya Milan-San Remo muri Werurwe uyu mwaka, yatwaye etape ya 7 yasorejwe mu mujyi wa Kigali rwagati.

David Lozano wegukanye etape ya 7 muri Tour du Rwanda
David Lozano wegukanye etape ya 7 muri Tour du Rwanda

Lozano wo muri Espagne yariye imbuto z’akazi yari amaze icyumweru akora atwara etape acitse abo bari kumwe muri kilometero 3 za nyuma.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Kanama 2018, Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure na Juliann Hellmann ni bo bakinnyi batatangiye etape ya karindwi.

Ibihembo byagombaga guhatanirwa mu muhanda harimo bitanu byo kuzamuka na bibiri bya sprint.

Nyuma ya kilometero 7, abakinnyi bane bahise bava mu itsinda, Buru Temesgen ukinira Eth ahita abakurikira bashyiramo intera y’iminota 12 kuri kilometero ya 10.

Kuri kilometero ya 12, Arneaud Voss ukinira POC yahise ava mu itsinda ajyana na Aebi Antoine ukinira TDR na Joseph Gichora bashyikira batanu b’imbere bajyana ari umunani bashyiramo intera y’iminota 30 ariko nyuma gato Hadi Janvier na Lounis Mehdi bakinira GSP ntibabasha kugendera ku muvunduko w’abandi.

Bazamuka umusozi wa mbere w’umusozi wa mbere isiganwa ryari ririmo ibice bitatu, itsinda ry’imbere risiga igikundi kinini iminota 42.

Uko umuvuduko wazamukaga itsinda ry’imbere risigaramo abakinnyi batanu.
Rugg Timothy yahise ajyana na Montshioa Jan imbere baba barindwi.

Basigaje kilometero 3 ngo baminuke umusozi wa mbere, Rugg Timothy yahise azamura umuvuduko ngo ajye gutsindira amanota yo kuzamuka kuko ari umwe mu bahatanira igihembo cyo kuzamuka.

Isaha ya mbere abasiganwa bagenderaga ku muvuduko wa kilomtero 38. Hadi Janvier wari umaze iminsi atsindira ibihembo bya sprint ntiyabashije gutsinda icya mbere cy’uyu munsi kuko yari yasigaye mu musozi wa Kivuruga.

Igice cya kabiri cy’isiganwa bamaze kumanuka umusozi wa Buranga hakurikiyeho gutambika km 25 mbere yo kuzamuka umusozi wa kabiri wo ku Kirenge cya Ruganzu.

Aha isiganwa ryihuse ab’imbere basigaga itsinda iminota 58. Mu kuzamuka umusozi wo ku Kirenge, Joseph Gichora yagerageje kuva mu itsinda ry’imbere ariko ntiyabasha gushyiramo intera igaragara. Ab’imbere bari bane bamaze gushyiramo intera y’amasegonda 58.

Kuri kilometero 77 Mugisha Samuel, David Lozano, Rugg Timothy, Kamau Gichora na Valens Ndayisenga bacitse igikundi bashyiramo intera y’amasegonda 30.

Abasiganwa binjiye muri Kigali bahabwa ikaze n’abafana benshi kuva ku Giti cy’inyoni kugera kuri gare ya Nyabugogo bari buzuye ku muhanda.

Banyuze ku murongo bwa mbere Mugisha ari kumwe na Rugg, Lozano, Valens, Uwizeye Jean Claude naho Nsengimana Jean Bosco yari ari inyuma yabo gato.

Lozano yacitse abo bari kumwe bageze muri kilometro 3 za nyuma ahita atwara etape ye ya mbere, Valens Ndayisenga aza ari uwa kabiri azana na Uwizeye na Mugisha.

Mugisha yagumanye maillot Jaune ahita yongera amasegonda 46 ku munya-Ethiopia Hailemikial Mulu wa gatatu.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWABYISHMIY

NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka