Aya marushanwa ngarukamwaka ya Cycling Cup agiye gusozwa hakinwa isiganwa ryiswe “Final Race”, rizitabirwa n’amakipe y’umukino w’amagare umunani abarizwa mu Rwanda rikazakinwa mu byiciro bitandukanye birimo abagab, ingimbi n’abakobwa.
Amarushanwa ya Cycling Cup yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), mu rwego rwo kongerera amarushanwa n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu ikipe y’igihugu batabasha kwitabira amsiganwa menshi mpuzamahanga.
Abagabo bazasiganwa ku ntera ya kilometero159,3 aho bazahaguruka kuri Stade Amahoro i Remera berekeze i Nyamata banyuze Kicukiro bakomeze i Nemba bakatire Ramiro bagaruke mu mujyi wa Kigali.
Basoze bazengukura inshuro eshatu umuhanda wa Stade Amahoro- Kimironko – Kibagabaga – Nyarutarama – Rdb – Stade Amahoro.
Abakombwa n’ingimbi bo bazasiganwa berekeza i Nyamata bakatire Ramiro ubundi bagaruke basoreze kuri Stade Amahoro ku ntera y’ibirometero 105,4. Amasiganwa yose azatangira saa Tatu za mu gitondo.
Umukinnyi Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Club wegukanye agace gaheruka ka Race for Culture, niwe ufite amanota menshi nyuma y’amasiganwa arindwi amaze gukinwa kugeza ubu. Afite n’amahirwe menshi yo kwegukana Cycling Cup ya kabiri mu mateka ye nyuma yo kuyegukana muri 2016.
Amakipe umunani azakina irushanwa risoza Cycling Cup:
Fly Cycling Club, Benediction Club, Cycling Club For All, Karongi Vision Sport Center, Muhazi Cycling Generation, Nyabihu Cycling Team, Les Amis Sportifs na Kigali Cycling Club.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|