Cycling Cup irakomereza Nyanza - Rwamagana

Kuri uyu wa gatandatu amarushanwa ya Cycling Cup arakomeza hakinwa isiganwa rya Race for Culture mu muhanda Nyanza-Rwamagana.

Amakipe umunani niyo azitabira Cycling cup Nyanza - Rwamagana
Amakipe umunani niyo azitabira Cycling cup Nyanza - Rwamagana

Amakipe umunani niyo azitabira iri siganwa ribanziriza irya nyuma mu masiganwa agize Cycling Cup uyu mwaka. Iri siganwa rizakinwa mu byiciro bitatu birimo icy’abagabo ingimbi n’abagore.

Abagabo bazahaguruka mu mujyi wa Nyanza berekeze i Rwamagana banyuze i Muhanga na Kigali ku ntera y’ibirometero 157 mu gihe abagore n’ingimbi bazahauruka mu mujyi wa Muhanga basoreze nabo i Rwamagana banyuze mu mujyi wa Kigali ku ntera y’ibirometero 114.

Amakipe umunani azitabira Race for Culture ni Benediction Club y’i Rubavu, Club Les Amis Sportif y’i Rwamagana, Fly Cycling Club, Huye Cycling Club for All, Muhazi Cycling Generation, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Club na Karongi Sports Vision Center.

Amasiganwa azatangira saa tatu za mu gitondo.

Kugeza ubu umukinnyi Gasore Hategeka niwe uyoboye abandi ku rutonde nyuma y’amasiganwa atandatu amaze gukinwa kugeza ubu aho afite amanota 119 agakurikirwa ku mwanya wa kabiri na Byukusenge Patrick wa Benediction Club ufite amanota 106 mu gihe Munyaneza Didier wa Benediction Club aza ku mwanya wa gatatu n’amanota 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka