Cristian Rodriguez yegukanye #TdRwanda2021, Abanyarwanda batahira aho

Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ukinira ikipe ya Total Direct Energie ni we wegukanye Tour du Rwanda yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda.

Ku munsi wa nyuma w’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda", irya 2021 rirangiye ryegukanywe n’umunya-Espagne RODRIGUEZ MARTIN Cristian ukinira TOTAL DIRECT ENERGIE ari we uryegukanye.

Kuri iki Cyumweru tariki 09/05/2021, ni bwo hakinwaga agace ka nyuma k’iri siganwa, aho abakinnyi bakinnye bazenguruka ibice bitabdukanye by’umujyi wa Kigali, ku ntera ya Kilometero 75.3.

Ku i Saa ine n’igice zuzuye bahagurutse ku i Rebero ahitwa Canal Olympia bakomeza inzira ya Merez Gikondo-Rwandex- Konogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem, aha bakaba bahazengurutse inshuro eshatu.

Umunya-Espagne RODRIGUEZ MARTIN Cristian wari wambaye Maillot Jaune ku gace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, ni we waje guhita yegukana agace k’uyu munsi akoresheje amasaha 02, iminoya 05 n’amasegonda atandatu, ahita anegukana Tour du Rwanda 2021.

Ku ruhande rw’abanyarwanda, nta n’umwe wabashije kugira igihembo yegukana aho uwabashije kuza hafia ari MUHOZA Eric waje ku mwanya wa 23, akaba asigwa n’uwa mbere muri rusange iminota 13 n’amasegonda 51.

Urutonde rusange nyuma y’iminsi 8 y’isiganwa, ibihe bakoresheje (n’ibihe barushwa n’uwa mbere)

1 RODRIGUEZ MARTIN Cristian TOTAL DIRECT ENERGIE ESP 22h49’51’’
2 PICCOLI James ISRAEL START-UP NATION CAN 22h50’08’’ (17’’)
3 HOEHN Alex WILDLIFE GENERATION PRO CY USA 22h50’41’’ (50’’)
4 BOILEAU Alan B&B HOTELS P/B KTM FRA 22h50’42’’ (51’’)
5 RESTREPO VALENCIA Jhonatan ANDRONI GIOCATTOLI - SIDERM COL 22h50’42’’ (51’’)
6 PACHER Quentin B&B HOTELS P/B KTM FRA 22h50’56’’ (01’05’’)
7 VUILLERMOZ Alexis TOTAL DIRECT ENERGIE FRA 22h51’14’’ (01’23’’)
8 SEVILLA RIVERA Oscar Miguel TEAM MEDELLIN - EPM ESP 22h51’16’’ (01’25’’)
9 ZERAI Nahom ERITREA ERI 22h51’28’’ (01’37’’)
10 MAIN Kent PROTOUCH RSA 22h52’35’’ (02’44’’)
11 MARCHAND Gianni TARTELETTO - ISOREX BEL 22h54’12’’ (04’21’’)
12 VAN ENGELEN Adne BIKE AID NED 22h54’17’’ (04’26’’)
13 BERGSTRÖM FRISK Erik BIKE AID SWE 22h54’23’’ (04’32’’)
14 SANCHEZ VERGARA Brayan Stiven TEAM MEDELLIN - EPM COL 22h54’26’’ (04’35’’)
15 UMBA LOPEZ Abner Santiago ANDRONI GIOCATTOLI - SIDERM COL 22h54’43’’ (04’52’’)
16 122 10012735676 TEUGELS Lennert TARTELETTO - ISOREX BEL 22h55’57’’ (06’06’’)
17 SUAZA ARANGO Bernardo Albeiro TEAM MEDELLIN - EPM COL 22h59’55’’ (10’04’’)
18 TEWELDE Mehari ERITREA ERI 23h00’51’’ (11’00’’)
19 ROLLAND Pierre B&B HOTELS P/B KTM FRA 23h01’22’’ (11’31’’)
20 GAILLARD Marlon TOTAL DIRECT ENERGIE FRA 23h01’52’’ (12’01’’)
21 LAGAB Azzedine ALGERIE ALG 23h02’38’’ (12’47’’)
22 HIVERT Jonathan B&B HOTELS P/B KTM FRA 23h03’14’’ (13’23’’)
23 15 MUHOZA Eric RWANDA RWA 23h03’42’’ (13’51’’)

Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa nyuma

Bazamuka kwa Mutwe, hamwe mu birango bya Tour du Rwanda

Bahatana mu bice bitandukanye bya Kigali

Abanyarwanda bahatanye ariko ntibahiriwe n’isiganwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibutaha bizakunda nugutegura

Xavier yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka