Congo iritabira isiganwa rizenguruka umujyi wa Kigali

Mu isiganwa ry’amagare rizazenguruka umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Republika iharanira demokarasi ya Congo irahatana n’abanyarwanda

Kuri uyu wa gatandatu amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup ategurwa na Ferwacy ifatanyije na Cogebanque ndetse na Skol,arasubukurwa hakinwa isiganwa rya Tour de Kigali rizitabirwa n’amakipe atandatu yo mu Rwanda ndetse n’ikipe yo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo i Goma.

Isiganwa riterwa inkunga na Cogebanque ndetse na Skol
Isiganwa riterwa inkunga na Cogebanque ndetse na Skol

Ku ntera y’ibilometero 100.9,abasiganwa bazahaguruka ku i Saa tatu i Nemba berekeza mu mujyi wa Kigali,aho iri siganwa rizaba rigizwe n’uduce dutatu tuzasorezwa kuri Stade Amahoro.

Inzira ya mbere izanyurwamo rimwe 89.4 Kms

NEMBA – NYAMATA – KICUKIRO CENTRE – GATENGA – MAGERWA – RWANDEX – SEGEM – RWAMPARA – NYAMIRAMBO 40 – KIMISAGARA – NYABUGOGO – MUHIMA – KINAMBA – GISOZI MEMORIAL – ULK – GASAVE – KAGUGU – GACURIRO – NYARUTARAMA – KIBAGAGABAGA – KIMIRONKO – CONTROL TECHNIQUE – STADE AMAHORO. (89,4 Km)

Inzira ya kabiri izazengurukwa 3,kilometero 11.5 inshuro 3

STADE AMAHORO – CHEZ LANDO – LA CROIX DU SUD – RDB – MTN – NYARUTARAMA MU KABUGA – KIBAGABAGA – KIMIRONKO – CONTROL TECHNIQUE – STADE AMAHORO. (11,5 Km x 3)

Nyuma y’uko Kenya yitabiriye amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup,iyi kipe y’i Goma ije gusiganwa muri Tour de Kigali nyuma y’aho, mu kwezi gushize,ikipe ihagarariye Kenya hamwe n’abakinnyi babiri b’abarundi bari bitabiriye isiganwa rya Western Circuit ryagukanywe n’umukinnyi Patrick Byukusenge.

Patrick Byukusenge wegukanye isiganwa riheruka
Patrick Byukusenge wegukanye isiganwa riheruka

Ku ruhande rw’u Rwanda,aya marushanwa azitabirwa n’abakinnyi basanzwe babarizwa mu makipe atandatu abarizwa muri Ferwacy ariyo Benedection Clu, Amis Sportifs, Cine Elmay,Huye Cycling Club for All, Fly Clying Club na Kiramuruzi Cycling Club.

Amakipe 6 azaba ahatana ku ruhande rw'u Rwanda
Amakipe 6 azaba ahatana ku ruhande rw’u Rwanda

Abakinnyi bo mu ikipe y’igihugu bakubutse muri Brezil kwitabira amarushanwa ya Tour do Rio nabo bazasiganwa muri Tour de Kigali mbere yo kwerekeza muri All Africa Games.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byiza cyane, baze duhatane maze tubereke ko tugeze kure mu magare

Aliane yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka