Cogebanque yateguriye abatuye Rwamagana na Nyamata Tombora irimo n’amagare

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda", ibice igenda inyuramo Cogebanque ibahishiye byinshi.

Kuri uyu wa Kane Tour du Rwanda iraba igeze ku munsi wayo wa 5, aho hazakinwa agace ka kane kazahera i Musanze kerekeza mu Karere ka Bugesera i Nyamata ari naho bazasoreza.

Cogebanque iranakangurira abantu gufunguza ku buntu konti yitwa Itezimbere
Cogebanque iranakangurira abantu gufunguza ku buntu konti yitwa Itezimbere

Banki ya Cogebanque, ni imwe mu baterankunga bakuru ba Tour du Rwanda ikomeje gususurutsa abakiriya bayo ndetse n’abandi bose baherereye mu duce Tour du Rwanda iri kunyuramo.

Aho isiganwa rinyura hanatangwa imfashanyigisho ku kwizigamira
Aho isiganwa rinyura hanatangwa imfashanyigisho ku kwizigamira
Ikipe ya Les Amis Sportifs y'i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque
Ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque

Kuri uyu wa Kane i Nyamata, ndetse no ku wa Gatanu i Rwamagana, hazabera Tombora ku bantu bose bazaba babishaka, abazayitabira bakaba bashobora gutombora ibintu bitandukanye birimo n’amagare, nk’uko twabitangarijwe na George Ndizihiwe ushinzwe amashami ya Cogebanque

Yagize ati "Rwamagana ni umwihariko kuko hari abakinnyi benshi bahakomoka bari gukina iri siganwa, tukaba tunahafite kandi n’ikipe dutera inkunga, tukaba rero twarahateguye Tombora ku buryo abantu bashobora kuzatombora amagare, ariko bakabyemererwa nyuma yo gufungura konti ku buntu"

Usibye amagare, mu bizatomborwa harimo n'imitaka
Usibye amagare, mu bizatomborwa harimo n’imitaka

Muri ako Karere ka Rwamagana usibye kuba hari ikipe ya Les Amis Sportifs, ni naho hakomoka Areruya Joseph ubu ufite umwanya wa kabiri ku rutonde rusange, Valens Ndayisenga uri ku mwanya wa gatatu, akaba ari nawe wegukanye Tour du Rwanda iheruka.

Bruce Melodie agenda asusurutsa abari mu nzira Tour du Rwanda inyuramo
Bruce Melodie agenda asusurutsa abari mu nzira Tour du Rwanda inyuramo

Ku bakunzi b’imyidagaduro, naho Cogebanque igenda isusurutsa abari ku mihanda y’aho iri siganwa rinyura hamwe n’umuhazi Bruce Melodie, utaramira abari aho isiganwa risorezwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka