Chris Froome yishimiwe n’abakunzi b’umukino w’amagare

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwe agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bahagurutse i Rubavu berekeza mu Karere ka Gicumbi.

Bifotoreje kuri Froome biratinda
Bifotoreje kuri Froome biratinda

Muri iri siganwa, izina rizwi kurusha ayandi ni Umwongereza Chris Froome, wegukanye Tour de France inshuro enye.

Ku munsi w’ejo, uyu mukinnyi ni bwo yigaragaje cyane aho yamaze isaha irenga ayoboye isiganwa ariko nyuma aza kugira ikibazo cy’igare cyatumye baza kumusiga.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, yatangaje ko yashimishijwe cyane n’isiganwa ry’ejo kandi yiteguye guhatana mpaka.

Aha Froome yandikaga ku mwenda w'umwe mu bakunzi be
Aha Froome yandikaga ku mwenda w’umwe mu bakunzi be

Ubwo isiganwa ryatangiraga kuri uyu munsi, abakunzi b’uyu mukino w’amagare bamugaragarije urukundo, ari nako buri wese yifuza gufata agafoto na we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka