Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro enye azitabira Tour du Rwanda 2022

Umwongereza Chris Froome wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku magare, agiye kwitabira Tour du Rwanda 2022 hamwe n’ikipe ye ya Israel Start-Up Nation

Mu gihe habura iminsi 60 gusa ngo isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda Tour du Rwanda 2022 ritangire, igihangange Chris Froome wegukanye isiganwa rya Tour de France inshuro enye, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Israel Start-Up Nation izazana mu Rwanda.

Chris Froome yegukanye Tour de France inshuro enye akinira ikipe ya SKY
Chris Froome yegukanye Tour de France inshuro enye akinira ikipe ya SKY

Chris Froome wavukiye muri Kenya, ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare bazaba babashije kwitabira amasiganwa yo ku mugabane wa Afurika, ibi bije mu gihe u Rwanda runitegura kwakira shampiyona y’isi y’amagare muri 2025, ahategerejwe nabwo ibihangange muri uyu mukino.

Chris Froome usibye Tour de France yegukanye inshuro enye (2013,2015, 2016, 2017 na 2018), yanegukanye Giro d’Italia 2018, anegukana Vuelta a España (2011 na 2017)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka