Isiganwa rigitangira ryakunze kurangwa no kugerageza gucomoka ngo basige abandi ariko igikundi cyabaga kiri maso.
Nyuma y’itsinda ry’abakinnyi basaga 20 bagerageje gusiga abandi bari banarimo umunyarwanda Mugisha Moise, ntibabashije gukomeza ngo bayobore.
Bamaze kugenda Kilometero hafi 80, Umwongereza Chris Froome yongereye umuvuduko ahita yanikira itsinda ryose ryari imbere.
Chris Froome yakomeje kuyobora isiganwa wenyine, azamuka imisozi irimo uwa Congo Nil akiyoboye, gusa intera yatangiye kugabanuka aza no gutobokesha ipine byatumye umunya-Espagne Iturria wamuryaga isataburenge amushyikira.

Chris Froome yongeye kugira ikibazo cy’igare byatumye asigara, ariko nyuma aza kongera gushyikira igikundi. Nyuma gato igikundi cyaje kumusiga, isiganwa ritangira kuyoborwa na Ormiston wari ukurikiwe inyuma ye na Iturria nawe wigeze kuyobora abandi.
- Chris Froome yaje gutobokesha inshuro ebyiri aranagwa, aha yaganiraga n’itangazamakuru asobanura uko byagenze
Callum Ormiston ukinira ikipe ya Afurika y’Epfo yaje kwegukana agace k’uyu munsi nyuma yo kwitwara neza muri Kilometero 20 za nyuma, naho Maillot Jaune ihita yambarwa na William Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-Quock Step yo mu Bubiligi.
- Callum Ormiston yegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda
- Lecleff William Junior yahise yambara Maillot Jaune
Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi
Urutonde rusange nyuma y’iminsi itanu
Kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa barahaguruka i Rubavu Saa mbili n’igice berekeza mu karere ka Gicumbi, aho bazasiganwa intera ya kilometero 157, aho biteganyijwe ko uwa mbere azaba ahageze 12h40.
AMAFOTO: NIYONZIMA Moïse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|