Byukusenge atsindiye Abanya-Rwamagana mu rugo yegukana Muhazi Challenge

Byukusenge Patrick ukinira Benediction club niwe waryegukanye yanikiye abandi, muri iri siganwa ry’Amagare ku gace ka karindwi ka Rwanda cycling Cup kitwa Muhazi Challenge.

Patrick Byukusenge wa mbere mu bagabo yahembwe ibihumbi 100.
Patrick Byukusenge wa mbere mu bagabo yahembwe ibihumbi 100.

Muhazi Challenge yahagurukiye i Musanzi igasorezwa i Rwamagana kuri uyu wa gatandatu yihariwe na Benediction y’i Rubavu .

Byukusenge yageze ku murongo ari kumwe na bagenzi be Nsengimana Jean Bosco na Munyaneza Didier ari nabo bakinnyi bonyine basoje isiganwa.

Mu cyiciro cy’ababago bakuru n’abatarengeje imyaka 23, abakinnyi 44 ni bo bahagurutse mu mujyi wa Musanze. Bosco Nsangimana utari wasiganwe muri Central Race kubera uburwayi yari yagarutse mu mu isiganwa.

Mu muyaga mwinshi, iri siganwa rya karindwi muri Rwanda Cycling Cup 2017 (tubariyemo na shampiyona) ryaranzwe no kwihuta mu gice cyaryo kibanza cyari kigizwe n’imisozi ibiri ikomeye.

Nkurunziza Yves watsinze mu ngimbi nawe ashyikirizwa igihembo cy'ibihumbi 50Frw
Nkurunziza Yves watsinze mu ngimbi nawe ashyikirizwa igihembo cy’ibihumbi 50Frw

Bamaze gukora km 5, Nizeyimana Alex (Nyabihu Cycling Team) yasize igikundi amasegonda 30 ariko bamufata ataramanuka umusozi wa Buranga muri Gakenke.

Igice cyakurikiyeho cyaranzwe n’umuhanda utambika ariko Benediction Club yatumye isiganwa ryihuta cyane, aho abakinnyi bayo nka Bosco na Patrick bashatse kuva mu gikundi ariko ntibabasha gushyiramo intera irenze amasegonda 20.

Ibanga ry’Insinzi kuri Benediction yarikuye mu musozi wa kabiri i Rulindo ugana ku Kirenge cya Ruganzu (70 km) aho iyi kipe yakoresheje umuvuduko wo hejuru igasiga abakinnyi b’andi makipe.

Patrick Byukusenge, Didier Munyaneza na René Ukiniwabo bahise bagenda, bakomeza kongera intera binjira muri Kigali (100 km) basize abandi 1’50".

Nk’abakinnyi bakinira ikipe imwe, aba bakomeje gufatanya bituma basohoka i Kigali basize abandi 3’50".

Nirere Xaveline mushiki wa Valens Ndayisenga yatsinze mu bagore.
Nirere Xaveline mushiki wa Valens Ndayisenga yatsinze mu bagore.

Binjiye mu mujyi wa Rwamagana basize abandi 5’45" bakomezanya imbaraga mu kuzenguruka (laps) byaje no gutuma bashyikira igikundi ubwo barimo bazenguruka inshuro ya gatatu.

Inshuro ya kane bayizengurutse mu mutuzo kuko bari bamaze kwizera intsinzi maze batambuka ku murongo bazamuye amaboko n’ibyishimo byinshi.

Byukusenge watsinze Mu bagabo yaherukaga gutsinda isiganwa muri Kamena 2016.

Uko mu ngimbi no mu bagore nabo bitwaye.

Mu bagore n’Ingimbi bahagurukiye ku Kirenge cya Ruganzu i Rulindo berekeza i Rwamagana ku ntera y‘ibirometero 81.

Abitwaye neza mu bagore uwambere yabaye Nirere Xaveline mushiki wa Ndayisenge Valens wasize Manizabayo Magnifique akoresheje 2h52’n’amasegonda 30, Imyanya yindi yakurikiyeho uwa gatatu n’uwa kane yegukanwe na Jeane D’arc Girubuntu na Ingabire Beatha.

Nirere Xavelina witwaye neza yavuze ko agiye kurushaho gukora cyane kuko afite intego yo kuba umukinnyi wambere mu Rwanda no muri Afurika mu myaka ibiri iri imbere.

Mu kiciro cy’Ingimbi ho uwitwaye neza ni Nkurunziza Yves wa Benediction we wakoresheje 2h20’n’amasegonda 27.

Isiganwa rya none ryihariwe n’abakinnyi b’i Rubavu mu gihe byari byitezwe ko habaho guhangana na Les Amis sportif y’i Rwamagana yari gusoreza mu rugo ariko igatenguha abari baje kuyishyigikira ari benshi.

Isiganwa rikurikira muri Rwanda Cycling Cup rizaba tariki 21 Ukwakira 2017 kuva i Nyanza kugera i Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kabisa insinzi irashimishije kuri Patrick kuba yabashije gusiga abakinnyi bakomeye nkaba Twizerane Mathieu waryegukanye ubushize ndetse na Bosco bituma abakinnyi bakomera kuburyo baduhagararira neza muri tour du rwanda ark tunanenga ikibazo cy"imishahara idashimishishe koko 10000frw kumuntu wakoze 170km akabikora mu masaha 4 bikwiye gukosorwa

Gaston yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka