Bwa mbere abatuye i Rutsiro bagiye kwirebera isiganwa ry’amagare

Mu mpera z’icyumweru Abakinnyi bitegura guhagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda baritegura bakina amasiganwa abiri azanyura mu Karere ka Rutsiro.

Abatuye Akarere ka Rutsiro ni bwo bwa mbere bazaba babonye isiganwa ry'amagare imbonankubone
Abatuye Akarere ka Rutsiro ni bwo bwa mbere bazaba babonye isiganwa ry’amagare imbonankubone

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka abatuye ako karere bazaba babonye uwo mukino ukunzwe n’Abanyarwanda benshi.

Ni imyiteguro ikorwa buri mwaka mbere ya Tour du Rwanda, abakinnyi bitegura guhagararira u Rwanda bakina amarushanwa bagakoresha imihanda bazanyuramo mu irushanwa.

Ayo masiganwa kandi ni yo afasha abatoza kureba uko abakinnyi bahagaze bakanatoranya bwa nyuma abakinnyi bazakina Tour du Rwanda.

Abakinnyi bazasiganwa ni abahamagawe mu mwiherero hiyongereyeho abandi batanu bari mu myanya y’imbere mu marushanwa ya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka.

Irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda uyu mwaka, rizatangira ku itariki ya 5 risozwe tariki ya 12 Kanama,rikazaba rikinwe ku nshuro ya 10 nyuma yo gushyirwa ku ngengabihe ya UCI, impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi.

Kamwe mu dushya twa Tour du Rwanda 2018 ni uko izanyura mu Karere ka Rutsiro bwa mbere, ikoresehje umuhanda mushya wa Rubavu - Karongi, ari nawo isiganwa ryo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru rizanyuramo.

Isiganwa ryo muri iyi weekend rizanyura na Rubavu
Isiganwa ryo muri iyi weekend rizanyura na Rubavu

Ku wa Gatandatu abakinnyi bazahaguruka i Musanze saa tatu banyure i Rutsiro basoreze i Karongi ku ntera y’ibirometero 135.

Ku Cyumweru bahaguruke i Karongi saa tatu banyure i Rutsiro berekeza i Rubavu ari naho bazasoreza nyuma yo gusiganwa ku ntera y’ibirometero 95.

Izo nzira kandi ni zo zizakoreshwa mu gace ka kane n’aka gatanu muri Tour du Rwanda uyu mwaka.

Uduce tugize Tour du Rwanda 2018

Umunsi wa mbere (Agace ka mbere) Tariki 05/08/2018: Rwamagana-Rwamagana (104kms)
Umunsi wa kabiri (Agace ka kabiri): Tariki 06/08/2018: Kigali-Huye (120.3kms)

Umunsi wa gatatu (Agace ka gatatu): Tariki 07/08/2018: Huye- Musanze (195.3kms)

Umunsi wa kane (Agace ka kane): Tariki 08/08/2018: Musanze-Karongi (135.8kms)

Umunsi wa gatanu (Agace ka gatanu): Tariki 09/08/2018: Karongi-Rubavu (Banyuze
Rutsiro) (95.1kms)

Umunsi wa gatandatu (Agace ka Gatandatu): Tariki 10/08/2018: Rubavu-Kinigi (108.5kms)

Umunsi wa karindwi (Agace ka karindwi): Tariki 11/08/2018: Musanze-Kigali (107.5kms)
Umunsi wa munani (Agace ka munani): Tariki 12/08/2018: Kigali-Kigali (82.2kms)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka