Burera : Icyari ugushaka impano cyabyaye ikipe y’umukino w’amagare

Ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) rwatanze icyemezo cy’ubuzima gatozi bw’agateganyo kuri Twin Lakes Cycling Club ikorera mu Karere ka Burera.

Twin Lakes Cycling Club yamaze kubona ibyangombwa
Twin Lakes Cycling Club yamaze kubona ibyangombwa

Mu mwaka wa 2019 nibwo habaye igikorwa cyo gushaka impano mu mukino w’amagare mu Karere Burera mu irushanwa ryiswe Burera Twin Lakes Tournament, none iri rushanwa ryibarutse ikipe y’umukino w’amagare muri aka karere .

Igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa cyaje nyuma y’uko mu Karere ka Musanze ari ho haba ikigo gikorerwamo umwiherero w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare (Team Rwanda ) cyitwa Africa rising cycling Center .

Intara y’Amajyaruguru ibamo iki kigo nta kipe n’imwe y’umukino wo gusiganwa ku magare igira.

Mu Karere ka Burera ni hamwe mu bumvise neza inyungu zo kugira ikigo nk’iki, maze batangiza irushanwa ngarukamwaka ryo gushaka impano z’abakinnyi b’umukino w’amagare. Ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryabaye mu mwaka 2019 aho ryitabiriwe n’abakinnyi 42 maze 15 muri bo batangira gukurikiranirwa hafi.

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2020 aka karere kongeye gutegura irushanwa ryo gusiganwa ku magare aho ryahinduriwe izina rikitwa Rugezi Cycling Tournament.

Uhereye i : Umuyobozi w'akarere na Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w'iyi kipe Jean de la Croix (wicaye) n'umukozi w'akarere ushinzwe urubyiruko na siporo (uhagaze wambaye ikote) hamwe n'abakinnyi
Uhereye i : Umuyobozi w’akarere na Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w’iyi kipe Jean de la Croix (wicaye) n’umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko na siporo (uhagaze wambaye ikote) hamwe n’abakinnyi

Nyuma yo kubona ubuzima gatozi, umuyobozi wa Twin Lakes Cycling Club, Nsengumuremyi Florent, yatangarije Kigali Today ko bishimiye kubona iki cyemezo. Yagize ati "Ni byo koko ubuzima gatozi bw’agateganyo twamaze kububona ubu igisigaye ni ukwandikisha ikipe ikaba umunyamuryango wa Ferwacy."

Yakomeje avuga ko bari gukorana n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo iyi kipe ibone ingengo y’imari ihoraho ndetse no gushaka ibyangombwa bituma bemerwa nk’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 15 aho ifite abahungu icumi n’abakobwa batanu. Iyi kipe irimo abakinnyi biganjemo abavuka mu murenge wa Nemba bakorera imyitozo mu muhanda werekeza i Musanze aho bakunda kuzamuka umusozi wa Buranga.

Iyi kipe yiteguye gukina shampiyona y'umukino w'amagare mu Rwanda
Iyi kipe yiteguye gukina shampiyona y’umukino w’amagare mu Rwanda

Ku kijyanye n’ibikoresho by’umwihariko amagare, umuyobozi yavuze ko bamaze kubona amagare atatu ndetse ko impera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2020 bazaba bamaze kubona andi magare.

Mu biganiro bitandukanye KT Radio yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, ntiyahwemye kuvuga ko bategereje ingengo y’imari y’umwaka uzatangira mu kwezi kwa Kamena kugira ngo bayishyiremo.

Intara y’Amajyaruguru igizwe n’imisozi miremire ari na byo bituma usanga abasore bayivukamo n’inkumi bafite imbaraga karemano z’umubiri bituma gukina umukino w’amagare bitagorana cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka