Burera: Abahize abandi mu gusiganwa ku magare bashyikirijwe ibihembo

Mu marushanwa yateguwe n’Akarere ka Burera, agamije kugaragaza impano yo gutwara amagare mu rubyiruko rukomoka mu Mirenge uko ari 17 igize ako Karere, mu bayitabiriye batandatu bahize abandi, bashyikirijwe ibihembo bigizwe n’amagare, mu rwego rwo kurushaho kubatera ingabo mu bitugu.

Hakizimana Olivier wanikiye bagenzi be yashimiwe
Hakizimana Olivier wanikiye bagenzi be yashimiwe

Ayo marushanwa yiswe ‘Kwibohora Tournament’, yabaye ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, yateguwe mu rwego rwo kurushaho gushishikariza urubyiruko kugira umuco wa siporo, binyuze mu mukino wo gusiganwa ku magare nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yabigarutseho.

Yagize ati “Ni igikorwa twateguye mu rwego rwo kwimakaza no guteza imbere siporo no kugaragaza impano urubyiruko rwifitemo, kugira ngo zimenyekane. Nanone kandi muri iki gihe turi mu kwezi ko kuzirikana imyaka 28 ishize igihugu cyibohoye, twifuje kugusoza duhuza urubyiruko binyuze muri iki gikorwa, kugira ngo rurusheho kwishima no gusangira amakuru kuri gahunda za Leta zibareba, harimo nko kwirinda ibishobora kubarangaza muri kino gihe bari mu biruhuko, nk’ibiyobyabwenge, ubujura ingeso mbi n’ibindi bidafite umumaro; ahubwo bakitabira gusigasira indangagaciro zibereye urubyiruko”.

Akomeza agira ati “Si kenshi umuntu ukora siporo wamubona yishora mu byaha, nk’ibyo dufatiramo abandi baturage bo muri aka gace kegereye umupaka nko gutunda ibiyobyabwenge cyangwa kubinywa, amakimbirane mu miryango; kuko we aba yafashe umwanya wo kuruhura ubwonko, akabasha kwitekerezaho mu buryo bwimbitse. Ni yo mpamvu dushishikariza urubyiruko kugira umuco wa siporo, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima no kubusigasira”.

Mu bahembwe, barimo Hakizimana Olivier ukomoka mu Murenge wa Cyeru, wahize abandi agahembwa igare rifite agaciro k’ibihumbi 500Frw. Uyu akaba yakurikiwe na Niyorukundo Yves na Nishimwe Denyse wahembwe mu cyiciro cy’abakobwa kimwe na bagenzi babo, uko ari batandatu, bose bakaba bahembwe amagare.

Bishimiye kwitabira aya marushanwa, aho bahamya ko byabongereye imbaraga ndetse n’icyizere cyo kuzakabya inzozi zo kuba ibirangirire mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Hakizimana ati “Ubwo nitabiraga iri rushanwa, nasize mbwiye ababyeyi banjye ko nkoresha imbaraga zose nkaryegukana, none nshimye Imana ko ibimfashijemo, nkaba nanikiye abandi. Mfite inzozi zo kuzaba umukinnyi uzwi kandi ubishoboye hano mu gihugu, kugira ngo njye ngiserukira. Ibi nkoze uyu munsi, bimpaye icyizere ko iyo ntego ishoboka, ari na yo mpamvu, nshimiye ubuyobozi bwacu, bwaduteguriye aya marushanwa, nanabusaba gukomeza kutuba hafi no kudushyigikira buri munsi, kugira ngo tuzagere ku rwego rwo kuba abakinnyi beza”.

Bakoze urugendo rw'ibirometero 32 basiganwa ku magare
Bakoze urugendo rw’ibirometero 32 basiganwa ku magare

Iryo rushanwa Akarere ka Burera kariteguye ku bufatanye na Rwanda Wildlife Conservation Association, mu rwego rwo gushyigikira impano yo gusiganwa ku magare; ariko kandi no kwibutsa urubyiruko uruhare bafite mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije, by’umwihariko igishanga cya Rugezi, cyihariye igice kinini cy’ubukerarugendo bukorerwa muri ako Karere.

Akarere ka Burera gasanzwe gafite ikipe yo gusiganwa ku magare. Iri rushanwa rikaba ryarateguwe no mu rwego rwo kurambagiza urundi rubyiruko rugaragaza impano, rukaba rwafashwa kujya muri iyi kipe, kugira ngo irusheho guhabwa imbaraga.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rishinzwe guteza imbere Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Benoit Munyankindi, yashimiye urubyiruko rwabashije kwitabira aya marushanwa, aboneraho no kubizeza ubufasha bwose bushoboka, mu rwego rwo guteza imbere Ikipe y’Akarere.

Meya Uwanyirigira hamwe na Nishimwe Denyse umukobwa rukumbi witabiriye irushanwa
Meya Uwanyirigira hamwe na Nishimwe Denyse umukobwa rukumbi witabiriye irushanwa

Yagize ati “Turifuza ko urubyiruko rudasiganwa ku rwego rw’Akarere gusa, ahubwo bakwiye no kwagukira mu masiganwa ategurwa ku rwego rw’Igihugu kuko aba ateganyijwe ari menshi. Icyifuzo ni uko ikipe y’umukino w’amagare y’Akarere ka Burera, yarushaho guhabwa imbaraga no gushyigikirwa, ikaba yagera ku rwego rw’amakipe ateye imbere mu buryo bufatika. Ni ibintu bishoboka cyane twanaganiriyeho n’Akarere kandi tugiye gushyiramo umuhate”.

Mu bitabiriye irushanwa uko ari 37, bafite hagati y’imyaka 15 na 20, umukobwa umwe rukumbi, ni we waryitabiriye. Bahagurukiye muri centre ya Nemba mu Murenge wa Nemba, bakora urugendo rureshya na kilometero 32, aho basoreje muri centre ya Rusumo mu Murenge wa Butaro.

Uko baryitabiriye, bose babashije kurisoza n’ubwo batatu muri bo, amagare yabo yabatengushye bakiri mu nzira, ariko nabwo bidakanganye.

Benoit Munyankindi yijeje urubyiruko rufite impano kuruba hafi
Benoit Munyankindi yijeje urubyiruko rufite impano kuruba hafi

Aho abarushanwaga banyuraga, nko mu ma centre y’ubucuruzi, abaturage bari ku nkengero z’imihanda baje kwihera ijisho, gufana no gushyigikira izo mpano.

Uyu wabaye n’umwanya wo gukangurira abaturage kwitabira gahunda zirimo no gutanga mituweli, gukumira amakimbirane mu miryango, kubungabunga umusaruro muri iki gihe imyaka yeze no kwita ku burere bw’abana bari mu biruhuko.

Abaturage na bo bishimiye iki gikorwa, bahamya ko cyabongereye ubusabane no kurushaho gusobanukirwa akamaro ka siporo.

Nyuma y’iri rushanwa, habaye umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Nyamicucu FC n’iy’abakanishi bo mu Murenge wa Butaro, ahozombie zanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Abafana bari babukereye
Abafana bari babukereye
Abitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu mwambaro w'udupira tw'ubururu bari kumwe n'abayobozi banyuranye
Abitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu mwambaro w’udupira tw’ubururu bari kumwe n’abayobozi banyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka