Bugesera Cycling Team yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 50

Ikipe ya Bugesera Women Cycling team yatanze ubwisungane mu kwivuza bungana n’ibihumbi 150 Frws ku baturage 50 batishoboye b’Umurenge wa Ntarama.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2020 ku biro by’umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, cyitabirirwa n’abakinnyi b’iyi kipe ndetse n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama Uwamugira Marthe.

Ikipe y'umukino w'amagare "Bugesera Women Cycling Club" yatanze inkunga ifite agaciro k'ibihumbi 150 Frws
Ikipe y’umukino w’amagare "Bugesera Women Cycling Club" yatanze inkunga ifite agaciro k’ibihumbi 150 Frws

Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarama Uwamugira Marthe yavuze ko iyi nkunga iziye igihe kuko bari mu gihe cy’ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati "Ni inkunga twakiriye neza kubera ko ije tuyikeneye kuko turi mu bukangurambaga bwo kugira ngo umuturage wese agire ubwishingizi mu kwivuza. Iyo umuturage adafite ubwisungane mu kwivuza biba bigoye ko yakwivuza kuko biranamuhenda.

“Dufite abaturage bashoboye kwiyishyurira ariko hari n’abandi batabibashije bitewe n’ibibazo bitandukanye, abo nibo duheraho kugira ngo tubishyurire kuko bo baba bafite ubushobozi bucye.”

Umuyobozi wa Bugesera Cycling Team Kayirebwa Liliane yabwiye Kigali Today ko bahisemo gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bafashe umurenge bakoreramo kugabanya umubare w’abaturage batagira Mutuelle.

Yagize ati "Muri iki gihe cya Covid-19 hari imiryango byagoranye kubona ubwisungane mu kwivuza kubera ko akazi kahagaze, nk’ikipe ikorera muri uyu murenge twahisemo gufasha umurenge mu kurengera ubuzima bw’abaturage"

Yakomeje avuga ko nk’ikipe ya Bugesera yiyemeje gufasha abaturage mu kuzamura imibereho no guteza imbere impano z’abana babo.

Bugesera ni imwe mu makipe make y’abagore akina umukino w’amagare mu Rwanda ikaba ifite intego zo kuzamura no guhindura imibereho y’abakobwa bakina umukino w’amagare

Inkunga bayitanze mu murenge wa Ntarama basanzwe banabarizwamo
Inkunga bayitanze mu murenge wa Ntarama basanzwe banabarizwamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka