‘Bugesera Cycling Team’ yahawe imyambaro mishya n’ibindi bikoresho

Ikipe y’amagare y’abakobwa ya Bugesera, (Bugesera Cycling Team ‘BCT’), ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri imaze ibayeho, yahawe imyambaro mishya ndetse n’ibikoresho bijyana n’amagare, ibihawe na sosiyete ya Jibu nk’umuterankunga wayo mukuru.

Meya Mutabazi n'abayobozi muri Jibu nyuma yo gutanga ibyo bikoresho
Meya Mutabazi n’abayobozi muri Jibu nyuma yo gutanga ibyo bikoresho

Nk’uko byasobanuwe na Kayirebwa Liliane, Perezida w’iyo kipe, ngo yabayeho biturutse mu bitekerezo by’Akarere ka Bugesera, ikaba yaravutse ndetse igenda ikura intambwe ku yindi ibifashijwemo n’ako karere n’abafatanyabikorwa bako nka Gasore Serge Foundation na Jibu.

Yagize ati “Nk’ikipe y’amagare y’abakobwa, Akarere karadufasha, ntacyo twababuranye ndetse n’umuterankunga Jibu, udufasha mu bintu bitandukanye bijyana n’ubuzima bw’ikipe, kuko ni ibintu bihenze. Natwe icyo twifuza ni ukubatera ishema ndetse no kuba nk’ikirango ‘brand’, umuntu yakumva Akarere ka Bugesera akumva amagare, kuko n’ubundi biri mu muco wako”.

Ikipe y’amagare y’Abakobwa ba Bugesera yahawe imyambaro mishya (Jersey), ihabwa n’ibindi bikoresho birimo, iminyururu, udukoresho bafunga ku nkweto mbere yo kujya ku magare n’ibind.

Kabatende Tony, Umuyobozi wa Jibu ku rwego rw’Igihugu wari muri uwo muhango, yavuze ko bishimira cyane iterambere ry’iyo Kipe n’uko igenda izamuka, kuko ngo ibatera ishema nk’abaterankunga bayo.

Yagize ati “Turishimye kandi duterwa ishema n’aba bakobwa, iyo bagiye mu marushanwa kubabona numva mbyishimiye, kandi burya hari n’ubwo utera inkunga nyuma umuntu akagutenguha. Ikipe y’amagare y’abakobwa yo ni ikipe izamuka kandi ikora neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, nk’umuyobozi w’icyubahiro w’Ikipe y’amagare y’Abakobwa ba Bugesera, yavuze ko iyo kipe bayivoma mu muco wo muri ako Karere, kuko ngo usanga mu buzima bwa buri munsi, abagore n’abakobwa bo mu Bugesera bakoresha amagare, abajya gusenga, abajya kuvoma, abajya ku isoko, abajya gukingiza abana n’ibindi, batwara igare ku buryo busanzwe, bikabafasha mu iterambere ry’imiryango yabo badategereje abagabo ngo babaheke.

Yagize ati “Ni yo mpamvu twifuje ko habanza kubaho ikipe y’amagare y’abana b’abakobwa, kugira ngo igaragaze uwo muco usanzwe mu bagore n’abakobwa mu Karere ka Bugesera, ariko banige kuko kwiga kwabo na byo ni ikintu dushyize imbere kugira ngo bazashobore no kwitunga neza mu gihe kizaza. Batware igare kugira ngo habe impinduka, gutanga ubutumwa, tugakoresha ikipe mu gukangurira abantu kubana mu mahoro, gushishikariza abantu gutanga mituweri n’ibindi”.

Kayirebwa Liliane, Perezida wa Bugesera Cycling Team
Kayirebwa Liliane, Perezida wa Bugesera Cycling Team

Yongeyeho, ko kuba abo bakobwa bari hamwe mu ikipe y’amagare bibafasha gukomeza gukora siporo bigatuma bagira ubuzima bwiza, ndetse n’abababona bakabareberaho.

Ati “Turashimira abakinnyi bemeye gutora uwo muco, bakemera no kuba mu ikipe, tugashimira Ikigo cya ‘Gasore Serge Foundation’ na Gasore ubwe nk’umuntu washyigikiye icyo gitekerezo, akemera gucumbikira iyi kipe kuko ni uruhare rukomeye. Turashimira Jibu yemeye icyo gitekerezo nk’umuterankunga n’ubwo itari ikipe izwi cyane, ariko nk’abantu basanzwe baharanira ubuzima bwiza bw’abantu yahise yemera gukorana natwe, dushima cyane Jibu kuba idufasha ikaduha ibikoresho, kuko igare ni igice cy’umubiri k’umukinnyi w’amagare, mbese nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru uvunitse ukuguru asohoka mu kibuga, n’umukinnyi w’ikipe y’amagare ugize ikibazo cy’igare aba asohotse mu irushanwa kugeza abonye irindi”.

Mu bindi bigaragara cyane aho iyo kipe y’amagare y’abakobwa ba Bugesera icumbitse, ni Ikawa, uhasanga imirima iteyemo Ikawa, kuko ngo abakinnyi b’amagare bakenera icyayi cyangwa icyayi kugira ngo bibongerere imbaraga, ‘Bugesera Cycling Team’ yo ngo ikaba yarahisemo kujya ikoresha ikawa nk’uko byasobanuwe na Kayirebwa.

Yagize ati “Umukinnyi akenera icyayi cyangwa ikawa, twe twahisemo ikawa, ni yo mpamvu uyibona hano, siporo y’igare kandi ikurura ba mukererugendo cyane, kuko usanga hano badusura baturutse mu mahanga ya kure bazanywe n’igare. Iyo rero bahasanze n’ikawa, ni amata aba abyaye amavuta. Ejobundi hari ikipe y’amagare yo muri Israel twamaranye icyumweru hano, n’abandi benshi badusura bakuruwe n’igare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka