Bonaventure Uwizeyimana yasinye mu ikipe y’umukino w’amagare muri Canada

Bonaventure Uwizeyimana ukinira ikipe y’igihugu y’Amagare yamaze kumvikana n’ikipe ya LowestRates.ca yo muri Canada, aho agomba kuyerekezamo kuri uyu wa mbere.

Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana wari umaze iminsi agarutse mu Rwanda nyuma yo kurangiza amasezerano na Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yamaze kubona ikipe yabigize umwuga yo muri Canada

Bonaventure Uwizeyimana ukunze kwitwara neza mu Rwanda arerekeza muri CANADA
Bonaventure Uwizeyimana ukunze kwitwara neza mu Rwanda arerekeza muri CANADA

Biteganijwe ko Bonaventure ugomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere, azahita atangira no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga abiri mu kwezi gutaha kwa Kamena, ari yo Grand Prix de Saguenay na Tour de Beauce.

Bonaventure Uwizeyimana umwaka ushize yakinaga muri Dimension Data muri Afurika y'Epfo
Bonaventure Uwizeyimana umwaka ushize yakinaga muri Dimension Data muri Afurika y’Epfo

Bonaventure uheruka kwegukana agace ka gatatu ka Rwanda Cyclig cup y’uyu mwaka kitiriwe Kwibuka (Race to remember), akaba ari na we wegukanye Shampiona y’igihugu umwaka ushize, yerekeje muri iyi kipe gusimbura umukinnyi ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Edward Greene wabonye ikipe ku mugabane w’i Burayi.

Uwizeyimana akaba abaye Umunyarwanda wa kane uri gukina mu ikipe yo hanze y’u Rwanda nyuma ya Adrien Niyonshuti ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, Mugisha Samuel na Areruya Joseph na bo bakinira Dimension Data y’abakiri bato, ndetse na Valens Ndayisenga ukinira Tirol Cycling Team yo muri Autriche.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho duheruka mutubwira ngo babonye amakipe ariko ntimujya mutubwira uko bitwara nyuma yaho.
tubaye tubashimiye

nkusi yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Ariko ko nta narimwe mujya mutubwira ago bazajya bahembwa. ngubtwumve niba bifite umumaro?

gashikazi gashumba yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka