Benediction Ignite iratangaza ko yiteguye kwegukana Tour du Rwanda 2020

Ikipe ya Benediction Ignite iratangaza ko imyitozo bakoze mbere yo gutangira Tour du Rwanda ibaha icyizere cyo kuba bakwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Mu gihe habura amasaha make ngo Tour du Rwanda itangire, ikipe ya Benediction imwe mu makipe azaba ahagarariye u Rwanda, ifite icyizere cyo kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2020, binashobotse bakaba bakwegukana iri siganwa.

Ikipe ya Benection yinjiye muri Tour du Rwanda ifite intego zo kuyegukana
Ikipe ya Benection yinjiye muri Tour du Rwanda ifite intego zo kuyegukana

Umutoza wa Benediction Sempoma Felix, yatangaje ko uyu mwaka ikipe ye ihagaze neza, kuko imyitozo bakomeze mbere y’isiganwa itanga icyizere, bakaba binjiranye intego yo kwegukana iri siganwa n’ubwo azi neza ko n’andi makipe nayo yiteguye neza kandi nabo intego ari ukwegukana isiganwa.

Yagize ati “Tumaze igihe tuyiteguye, twakinnye amarushanwa atandukanye yo kudufasha kwitegura, tugira n’amahirwe bamwe mu bakinnyi bacu bahamagarwa mu ikipe y’igihugu aho bakinnye amarushanwa akomeye nka La Tropicale Amissa Bongo”

Sempoma Felix utoza Benediction aratangaza ko ikipe ye yiteguye kwitwara neza muri Tour du Rwanda
Sempoma Felix utoza Benediction aratangaza ko ikipe ye yiteguye kwitwara neza muri Tour du Rwanda

“Umwaka ushize nta mwambaro n’umwe cyangwa agace twatwaye, ariko uyu mwaka mu ikipe dufite yiganjemo abakinnyi bakiri bato tuyifitiye icyizere, intego ni ugutsinda, iyo usesenguye usanga ari irushanwa ry’imisozi gusa, muri Afurika nta handi wabona irushanwa ririmo imisozi 34 kandi ikipe yacu 90% igizwe n’abakinnyi bazamuka, uburyo twabateguye ntizabagora.”

Kapiteni w’ikipe ya Benidiction Ignite Byukusenge Patrick, yatangaje ko biteguye neza iri siganwa by’umwihariko uduce tuzaba tugoranye, aho biteguye no gukosora amakosa yakozwe umwaka ushize.

Patrick Byukusenge, Kapiteni wa Benediction yatangaje ko ikipe ye yiteguye kwitwara neza
Patrick Byukusenge, Kapiteni wa Benediction yatangaje ko ikipe ye yiteguye kwitwara neza

“Twiteguye neza gukina iri siganwa rya 2.1 kandi si ubwa mbere, aho byapfiriye umwaka ushize twarahabonye kandi twarahakosoye, ahakomeye muri iyi Tour du Rwanda twarahitoreje by’umwihariko nk’agace Huye-Rusizi, ahandi hazagorana ni Rusizi-Rubavu kandi ni naho twitoje cyane, tukaba twizeye kuzitwara neza.”

Munezero Ferdinand ukuriye ibikorwa by'ubucuruzi muri Ignite Power Rwanda Ltd yateye inkunga y'ibihumbi 50 by'ama dollars ikipe ya Benediction
Munezero Ferdinand ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi muri Ignite Power Rwanda Ltd yateye inkunga y’ibihumbi 50 by’ama dollars ikipe ya Benediction

Iyi kipe ya Benediction Ignite igiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro kuva yakwemerwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi, izaba ihagarariwe n’abakinnyi batanu ari bo Munyaneza Didier, Byukusenge Patrick, Nzafashwanayo Jean Claude, manizabayo Eric na Uhiriwe Byiza Renus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka