Benediction ibaye ikipe ya mbere mu Rwanda yemewe na UCI

Ikipe y’amagare Benediction Club y’i Rubavu yamaze kwemerwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) nk’ikipe iri mu cyiciro cya cya gatatu kizwi nka Continental.

Abakinnyi ba Benediction Club nyuma yo kwegukana Rwanda Cycling cup ya 2017
Abakinnyi ba Benediction Club nyuma yo kwegukana Rwanda Cycling cup ya 2017

Benediction niyo kipe ikomeye kurusha izindi mu Rwanda muri iki gihe gusa ikaba yakinaga n’andi marushanwa atandukanye muri Afurika cyane cyane ay’abatarabigize umwuga, aho yakinaga nk’ikipe yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda ariko itujuje ibisabwa kugira ngo yemerwe na UCI.

Mu bakinnyi iyi kipe yatangaje izakinisha umwaka utaha harimo Nsengimana Bosco watwaye Tour du Rwanda muri 2016, Uwizeyimana Bonaventure wegukanye Tour du cameroun uyu mwaka hamwe na Munyaneza Didier watwaye shampiyona y’igihugu iheruka.

Benection Club izitabira amarushanwa akomeye muri Afurika, I Burayi no muri America
Benection Club izitabira amarushanwa akomeye muri Afurika, I Burayi no muri America

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi rishyira amakipe mu byiciro bitandukanye bitewe n’ubushobozi n’amikoro byayo. Ikiciro cya ‘Continental Team’ aricyo Benediction Club yinjiyemo umuntu yakigereranya n’icyiciro cya gatatu, hejuru yacyo hari ‘UCI Professional Continental Team’ cyangwa se icyiciro cya kabiri naho icyiciro cya mbere kikitwa ‘World Tour’ cyangwa ‘UCI Pro Team’.

Sempoma Felix umuyobozi akaba n’umutoza wa Benediction yatangaje ko ari nzozi we na mugenzi we Munyankindi Benoit bafatanyije kuyobora ikipe bamaranye iminsi.

Sempoma yagize ati “Turashaka guha abana amahirwe yo gukomeza gutera imbere mu mukino. Tuzi neza ko abanyarwanda bafite impano mu mukino w’amagare kandi bashobora guhatana ku rwego mpuzamahanga. Twishimiye kuba tugiye guhatana muri Afurika, i Burayi no muri Amerika umwaka utaha.”

Ikipe ishobora kwemererwa cyangwa ikangirwa kwitabira isiganwa bitewe n’ikiciro irimo aho nka Tour de France yitabirwa n’amakipe yo muri cyiciro cya World Tour gusa.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy) Bayingana Aimable yishimiye iyi ntambwe Benediction Club iteye anatangaza ko Ferwacy izakomeza gufasha n’andi makipe kugira ngo azamuke mu ntera.

Yagize ati “Turakangurira n’andi makipe kuziyandikisha. Turabizi neza ko ubushobozi atari bose babufite ariko turizera ko buzaboneka buhoro buhoro amakipe agenda yiyubaka.”

Nsengimana Bosco watwaye Tour du Rwanda 2016, ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Benection Club
Nsengimana Bosco watwaye Tour du Rwanda 2016, ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Benection Club

Kuba Benediction igiye mu cyiciro cya Continental Team, bivuze ko hari amasiganwa izajya yitabira ubusanzwe itashoboraga kwitabira arimo na Tour du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo, amasiganwa abiri yonyine yo muri Afurika abarizwa mu cyiciro cya 2.1

Benediction yari isanzwe yitabira irushanwa rya Tour du Rwanda rikiri ku rwego rwa 2.2, ariko nyuma y’aho Tour du Rwanda nayo izamutse mu ntera ikajya mu cyiciro cya 2.1 nta kipe itemewe na UCI yari kuzongera kuyikina.

Kuba Benediction imaze kuzamuka mu kindi cyiciro bivuze ko muri Tour du Rwanda umwaka utaha, amakipe abiri yo mu Rwanda, Ikipe y’Igihugu na Benediction ariyo yonyine azaba yemerewe gukina.

Abagize ikipe ya Benediction:
Byukusenge Patrick
Uwizeyimana Bonaventure
Nsengimana Jean Bosco
Gasore Hategeka
Imanizabayo Eric
Nkurunziza Yves
Nzafashwanayo Jean Claude
Munyaneza Didier

Abatoza:

Sempoma Felix Team Manager/DS
Simon Hupperetz DS
Umukanishi: Karasira Theonetse
Uvura abakinnyi: Uwamungu Innocent

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka