Benediction Excel Energy yatangiye gusiganwa muri Tour de Limpopo

Ikipe y’umukino w’amagare ya Benediction Excel Energy yatangiye gusiganwa mu irushanwa ry’iminsi ine rya Tour de Limpopo ribera muri Afurika y’Epfo, intego ikaba ari ukuryegukana.

Benediction Excel Energy, imwe mu makipe atatu yonyine muri Afurika abarizwa mu cyiciro cya Continental, iri mu makipe 19 yatangiye gusiganwa muri iri rushanwa riri mu cyiciro cya 2.1 mu masiganwa ya UCI akinirwa muri Afurika.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi batandatu bayobowe na Uwizeyimana Bonaventure watwaye Tour du Cameroun umwaka ushize, hakabamo Nsengimana Bosco wigeze kwegukana Tour du Rwanda, Munyaneza Didier watwaye shampiyona y’igihugu umwaka ushize, Manizabayo Eric, Nkurunziza Yves na Nzafashwanayo Jean-Claude.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, iyi kipe yatangaje ko intego iyijyanye muri Afurika y’Epfo ari ukwegukana umwenda w’umuhondo uhabwa uwatsinze isiganwa, nk’uko byatangajwe n’umutoza Simon Hupperetz.

Ati “Tugiye muri Tour de Limpopo twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde isiganwa twambare umwenda w’umuhondo. Abakinnyi bakoze imyitozo ihagije n’ubwo hari hashize iminsi badasiganwa, ariko twizeye ko bazaduhagararira neza muri Tour de Limpopo.”

Iri siganwa mpuzamahanga ni irya kabiri Benediction Excel Energy igiye kwitabira nyuma ya Tour du Rwanda kuva aho izamukiye mu cyiciro cya continental, rikaba n’irya mbere ryo hanze.

Uwizeyimana Bonaventure atangaza ko bafite ubunararibonye buhagije mu marushanwa mpuzamahanga, ati “Nubwo harimo abakinnyi bato bataramenyera cyane amarushanwa yo hanze y’u Rwanda,dufite abakinnyi bakinnye amarushanwa mpuzamahanga menshi akomeye ku buryo dufite ubunararibonye buhagije buzadufasha kwitwara neza muri Tour de Limpopo.”

Munyankindi Benoît, umuyobozi wa Benediction Excel Energy
Munyankindi Benoît, umuyobozi wa Benediction Excel Energy

Benediction Excel Energy ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (International Cycling Union,UCI) rw’amakipe yo mu cyiciro cya continental nyuma y’amanota yakoreye muri Tour du Rwanda, intego ikaba ari ukugumana uyu mwanya nk’uko bitangazwa na Munyankindi Benoît, umuyobozi wa Benediction Excel Energy.

Yagize ati “Amanota twakoreye muri Tour du Rwanda yatumye kugeza ubu turi aba mbere muri Afurika mu makipe ya Continental. Dukeneye kwitabira andi masiganwa menshi tukanitwara neza kugira ngo tudatakaza umwanya wa mbere.”

Undi munyarwanda uri guhatana muri Tour de Limpopo ni Mugisha Samuel ukinira ikipe ya Dimension Data Continental.

Dore uduce (Stages) tugize Tour de Limpopo 2019:

-Tariki 15 Gicurasi 2019: Bela Bela – Polokwane, 172km
 Tariki 16 Gicurasi 2019: Polokwane – Tzaneen, 96km
 Tariki 17 Gicurasi 2019: Tzaneen – Modjajieskloof – -Tarantaal – Coachmans, 101km
 Tariki 18 Gicurasi 2019: Tzaneen – Polokwane, 116km

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka