Banyonze Amagare bakusanya arenga Milioni 40 Frws

Itsinda ry’abantu 16 baturutse muri Ireland ndetse n’Ubwongereza risanzwe rikorana n’umuryango witwa Tear Fund ryakusanyije Milioni zirenga 40 mu gihe cy’iminsi itatu gusa

Ni igikorwa cyatangiye ku wa Kabiri taliki ya 07 Gashyantare, gisozwa ku wa kane taliki ya 09 Gashyantare 2017, aho iri tsinda ryagendaga ku magare, umunsi wa mbere bava I Kigali berekeza Kayonza, uwa kabiri bava Kigali berekeza Bugesera, umunsi wa nyuma bava i Kigali berekeza Muhanga, ari nako aho bajyaga hose bagendaga basura abagenererwabikorwa ndetse n’ibikorwa basanzwe batera inkunga byibanda ku kwivana mu bukene.

Babaga banayobowe na Polisi y'u Rwanda
Babaga banayobowe na Polisi y’u Rwanda

Nyuma y’iki gikorwa, twaganiriye na Emmanuel Murangira uhagarariye Tear Fund mu Rwanda, adusobanurira ko iki gikorwa bagikoze bagamije gukusanya inkunga izafasha abagenerwabikorwa babo gukomeza kwizamura.

Yagize ati “Twari twihaye intego yo gukusanya Milioni 40, ariko turibwira ko ashobora kurenga akagera kuri Milioni 50 cyangwa hejuru yayo, Mu bihugu bivuga ururimi rw’icyongereza barabimenyereye"

Ryari itsinda ry'abantu 16 bagamije gukusanya inkunga yo guha abagenerwabikorwa ba Tear Fund
Ryari itsinda ry’abantu 16 bagamije gukusanya inkunga yo guha abagenerwabikorwa ba Tear Fund

"Hari gihe hakorwa urugendo rw’amaguru, cyangwa kurira imisozi, bigakorwa bihaye intego runaka, hanyuma ababishoboye bakabafasha mu gutera inkunga igikorwa bashaka, ariko nabo ubwabo bakagira inkunga batanga”Emmanuel Murangira uhagarariye Tear Fund mu Rwanda

Banasuye abaturage ba Muhanga basanzwe batera inkunga
Banasuye abaturage ba Muhanga basanzwe batera inkunga
Abaturage bakorana na Tear Fund bakora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere, harimo n'iyo mitobe na Konfitire
Abaturage bakorana na Tear Fund bakora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere, harimo n’iyo mitobe na Konfitire
Bimwe mu byo basarura bakabigurisha ibindi bakabikoramo ibindi bicuruzwa
Bimwe mu byo basarura bakabigurisha ibindi bakabikoramo ibindi bicuruzwa

Uyu muryango wa Tear Fund umaze imyaka 50 ukora, amafaranga menshi babona aturuka mu banyamuryango n’abakiristu, izindi nkunga zikava mu nihugu byo hanze by’umwihariko mu Bwongereza, bakaba kandi banafite icyizere ko n’umwaka utaha iki gikorwa bazagikomeza mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka