Aya mazina y’Abanyarwanda yaramenyekanye cyane muri Tour Du Rwanda

Mu Rwanda hari abantu bafite amazina yagiye yamamara biturutse ku kwitabira isiganwa rya Tour du Rwanda. Ni isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu na ryo rimaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

Aya ni amwe mu mazina y’Abanyarwanda babaye ibyamamare biturutse kuri iri rushanwa.

Adrien Niyonshuti

Adrien Niyonshuti ubu ufite imyaka 33 y’amavuko, yatangiye ibyo gusiganwa ku magare akiri muto ku myaka 16 y’amavuko asiganwa nk’utarabigize umwuga.

Impano ye mu gusiganwa ku magare yavumbuwe na Jonathan Boyer wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse akaba ari na we wazamuye uyu mukino mu Rwanda.

Yitabiriye isiganwa rizenguruka u Rwanda muri 2004 arigaragaza cyane yegukana umwanya wa gatandatu w’isiganwa ryose muri rusange.

Adrien Niyonshuti yakomeje kwamamara mu gusiganwa ku magare, abasha no kwegukana iryo siganwa muri 2008.

Adrien Niyonshuti yatangiye kujya gusiganwa ku rundi rwego rwisumbuyeho. Muri 2009 yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu cya Ireland, aba umunyarwanda wa mbere wagiye gusiganwa ku mugabane w’i Burayi agahatana n’ibindi bihangange byamamaye mu gusiganwa ku magare.

Adrien Niyonshuti
Adrien Niyonshuti

Niyonshuti yahagarariye u Rwanda mu mikino ya Olempike yabereye i London mu Bwongereza muri 2012, akaba ari na we wari utwaye ibendera ry’u Rwanda ubwo iyo mikino yafungurwa ku mugaragaro.

Niyonshuti Adrien yongeye guhagararira u Rwanda muri 2016 mu mikino ya Olempike yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil. Icyakora ntiyabashije gusoza isiganwa.

Muri 2009, Niyonshuti Adrien yabaye umunyarwanda wa mbere wagiye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo izwi cyane ndetse ikaba initabira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’isi.

Kuri ubu Adrien Niyonshuti yiyemeje gutanga umusanzu we mu iterambere ryo gusiganwa ku magare, atangiza umushinga wo gutoza abana bato gusiganwa ku magare. Ni umushinga akorera i Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda ari na ho akomoka.

Uwo mushinga yawise izina ashingiye ku mazina ye, awita Adrien Niyonshuti Cycling Academy. Ibikorwa bye bimaze gutera imbere, dore ko kuri ubu afite n’ikipe izitabira isiganwa ry’uno mwaka. Iyo kipe ifitanye n’amasezerano n’uruganda rwa SKOL, bituma ifata izina rya SACA (team Skol Adrien Cycling Academy).

Abraham Ruhumuriza

Izina Abraham Ruhumuriza ryaramamaye cyane cyane guhera mu Majyepfo y’u Rwanda aho akomoka.

Abraham Ruhumuriza(iburyo) na Nathan Byukusenge
Abraham Ruhumuriza(iburyo) na Nathan Byukusenge

Abraham Ruhumuriza ubu afite imyaka 41 y’amavuko akaba yarahoze atwara abantu n’ibintu ku igare mu mujyi wa Huye, abo bita Abanyonzi. Ari mu bantu bane ba mbere binjiye mu ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku magare.

Ruhumuriza yegukanye Tour du Rwanda kuva muri 2002 kugeza muri 2005 itarashyirwa ku rutonde rw’amarushanwa mpuzamahanga, yongera kuryegukana muri 2007, mu gihe muri 2006 ryari ryegukanywe n’umunya-Kenya witwa Peter Kamau.

Yegukanye andi marushanwa atandukanye yategurwaga imbere mu gihugu arimo iryiswe Kwita Izina Cycling Tour. Ruhumuriza yakomeje kugaragara mu bijyanye no gusiganwa ku magare, ubu akaba ndetse akora mu bashinzwe kwita ku ikipe y’igihugu y’amagare, ubu akaba ari umwe mu baherekeza ikipe y’igihugu ari kuri moto mu gihe cyo gusiganwa.

Nathan Byukusenge

Izina Nathan Byukusenge na ryo riri mu mazina yamamaye kubera umukino w’o gusiganwa ku magare.

Byukusenge uzwi ku izina rya Rukamba, ni umwe mu ba mbere bagiye mu ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare, akaba ibyo gusiganwa ku igare yarabikomoye mu Karere ka Kamonyi aho yahoze akora akazi k’ubunyonzi.

Nathan Byukusenge
Nathan Byukusenge

Nathan Byukusenge afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose mu gusiganwa ku magare mu Rwanda, ariko ntiyigeze aryegukana.

Byukusenge w’imyaka 40 y’amavuko, umwanya wa hafi yegukanye ni uwa kane muri 2011, yegukana n’umwanya wa munani muri 2015.

Mu mwaka wa 2016 Byukusenge yitabiriye imikino ya Olempike yabereye i in Rio de Jeneiro muri Brazil, ahabwa n’amahugurwa mu cyigo nyafurika cyigisha ibijyanye n’amagare (African Continental Cycling Centre) giherereye ahitwa Potchefstroom muri Afurika y’Epfo.

Ayo masomo yatumye aba umunyarwanda wa kabiri ufite ubumenyi buhanitse mu byerekeranye no gutoza mu magare, undi akaba ari Felix Sempoma, umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu (Team Rwanda).

Nathan Byukusenge yatangiye gusiganwa ku magare mu gihe kimwe na Adrien Niyonshuti muri 2003, abihagarika muri 2016, ni ukuvuga nyuma y’imyka 13 yari abimazemo.

Kuri ubu, ubumenyi afite mu magare abukoresha nk’umutoza w’ikipe y’abagore no gutoza ikipe y’abakiri bato y’igihugu (Junior National Cycling team) yitoreza i Musanze.

Jean Bosco Nsengimana

Nsengimana w’imyaka 27 y’amavuko yatangiye na we akoresha igare mu gutwara abagenzi mu mihanda yo mu Karere ka Nyabihu.

Jean Bosco Nsengimana
Jean Bosco Nsengimana

Ni umwe mu banyarwanda bamenyekanye cyane mu isiganwa ry’amagare, nk’aho mu mwaka wa 2013 yegukanye umwanya wa gatandatu ku rutonde rusange rw’iryo rushanwa.

Yakomeje gutera imbere, mu mwaka wa 2014 aza ku mwanya wa kabiri, naho muri 2015 yegukana iryo rushanwa.

Kuva ubwo, yakomeje kuza mu myanya ya hafi, yitabira amarushanwa atandukanye, afatanya n’abandi kwegukana intsinzi yo hirya no hino cyane cyane muri Afurika(African games muri Congo Brazaville, Tour de Blida, tour du Cameroon na Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon, na the GP de la Ville d’Oran muri Algeria).

Valens Ndayisenga

Ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda b’uyu mukino bakoze ibyo benshi bafashe nk’ibitangaza. Izina rye ryaravuzwe biratinda, ndetse bituma Abanyarwanda batari bake barushaho gukunda no gukurikira umukino wo gusiganwa ku magare.

Valens Ndayisenga yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda muri 2014 nyuma y’uko iri siganwa ryari rimaze gushyirwa ku ngengabihe igaragaza urutonde rw’amasiganwa yemewe ku rwego mpuzamahanga (UCI calendar). Nyuma y’igihe gito, yongeye gukora amateka, yegukana iryo rushanwa mu mwaka wa 2016.

Yitabiriye amarushanwa atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga nka GP de la Ville d’Oran, Tour de Blida, Circuit d’Alger, akinira n’amakipe atandukanye yabaga yamubonyemo ubushobozi buhambaye.

Ndayisenga ubu ntakigaragara mu byo gusiganwa ku magare, akaba yaranimutse ava mu Rwanda ajya kuba muri Amerika, mu rwego rwo gushakisha ubuzima n’imibereho myiza.

Hadi Janvier

Hadi Janvier na we yahoze atwara abagenzi ku igare muri Nyabihu. Yamamaye cyane ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu duce tuzwi nka ‘Prologues’ tubanza tw’isiganwa rya Tour du Rwanda yikurikiranya mu mwaka wa 2013 na 2014.

Hadi Janvier
Hadi Janvier

Ako gace ka prologue buri wese akagendamo ukwe, noneho bakareba uwakoresheje igihe gito, akambara umwambaro w’umuhondo, akazagenda mu nzira awambaye ku munsi ukurikiyeho.

Hadi Janvier yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo All Africa games muri Brazaville, Tour d’Annabas muri Algeria, Tour of Alberta muri Canada, n’ahandi.

Akurayo imidali itandukanye harimo n’umudali wa zahabu. Muri 2017, Hadi Janvier yagiye gukinira ikipe yo mu Budage yitwa Stradalli-Bike Aid.

Uwo mwaka wamubereye mwiza kuko yegukanye umwanya wa kabiri mu isiganwa ryiswe Tour de Côte d’Ivoire, aba uwa gatandatu mu isiganwa ryiswe Challenge des phosphates – Grand Prix de Khouribga, yegukana n’umwanya wa cyenda muri Tour de Blida ibera muri Algeria.

Hadi Janvier yanegukanye isiganwa rya Rwanda Cycling Cup 2016 ‘Race for Culture’. Kimwe na Valens Ndayisenga, Hadi Janvier na we asigaye aba muri Amerika aho yagiye gushaka ubundi buzima.

Joseph Biziyaremye, bakunze kwita Igisamagwe (Cheetah)

Uyu na we yahoze atwara abagenzi ku igare mu muhanda. Muri 2011 yaciye agahigo ko kuba umunyarwanda wa mbere wegukanye agace ka nyuma gasoza isiganwa ko kuva i Karongi berekeza i Kigali, ahareshya na Kirometero 130. Ni nyuma y’uko isigawa ku magare rya Tour du Rwanda rishyizwe ku rutonde mpuzahanga.

Joseph Biziyaremye
Joseph Biziyaremye

Yongeye gukora ibisa nk’ibyo muri 2012 ku gace ka gatatu ka Tour du Rwanda, aho abasiganwaga bavaga i ubavu.

Yitabiriye gahunda yo gusiganwa mu muhango wiswe Kwita Izina Cycling Tour, aba uwa gatatu.

Yakomeje kwerekana ubuhanga mu gutwara igare, kuko yanitabiriye isiganwa rizenguruka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2013, yegukana umwanya wa mbere ubwo iryo siganwa ryari rigeze ku munsi waryo wa gatandatu.

Joseph Biziyaremye muri Tour du Rwanda ya 2014 yaje ku mwanya wa mbere ubwo isiganwa ryari rigeze ku munsi waryo wa gatanu, bituma nyuma y’isiganwa ryose aza ku mwanya wa kane ku rutonde rusange.
Ukwamamara kwe kwatangiye kugabanuka muri 2016 ubwo yakoraga impanuka ari mu isiganwa i Musanze, ajya muri Coma (ata ubwenge) ayimaramo ibyumweru bitanu, akanguka asa n’aho agitwaye igare.

Kuva icyo gihe yahise ahagarika ibyo gusiganwa ku magare, atangira umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto, umurimo avuga ko yishimira kuba awukora muri iki gihe kuko umutunze.

Areruya Joseph

Areruya yakundishijwe umukino wo gusiganwa ku magare na se na we wakinaga uwo mukino. Izina Areruya ryarushijeho kwamamara mu mwaka wa 2017 ubwo yegukanaga Tour du Rwanda y’uwo mwaka, yongera kwandika amateka muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo.

Areruya Joseph
Areruya Joseph

Uwo musore uzwiho kugira imbaraga nyinshi iyo ari mu isiganwa, kuva icyo gihe yitabiriye amarushanwa atandukanye harimo La Tropicale Amissa Bongo, Circuit International de Constantine, Tour International de Blida na African Continental Championships – Road Race.

Areruya mu mwaka ushize yatowe nk’umukinnyi wahize abandi bose ku mugabane wa Afurika nyuma yo kwegukana intinzi mu marushanwa atandukanye arimo Tour du Rwanda, La Tropicale Amisa Bongo ryo muri Gabon na Tour de l’Espoir muri Cameroon mu mwaka wa 2018.

Mugisha Samuel

Mugisha Samuel ubu ni we uyoboye bagenzi be mu ikipe y’u Rwanda y’amagare (Captain).

Icyo abantu bibuka ni uburyo yaje mu byo gusiganwa ku magare akiri muto aturutse mu Karere ka Nyabihu, yinjira mu ikipe ya Benediction, abantu batungurwa n’ubuhanga yagaragaje muri uwo mukino.

Yageze mu bihe bye byiza cyane cyane mu mwaka wa 2018 ari nabwo yegukanaga Tour du Rwanda y’uwo mwaka.

Ku itariki 18 Gashyantare 2020, Mugisha yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’ikipe yitwa lmp-La Roche Vendée Cycling yo mu Bufaransa, akazayijyamo nyuma ya Tour du Rwanda itangira kuri iki cyumweru ikazamara icyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka