Areruya na Valens Ndayisenga begukanye imidari ya Bronze muri Shampiona y’Afurika

Muri Shampiona y’Afurika y’umukino w’amagare iri kubera Luxor muri Egypt, Areruya Joseph yegukanye umudari wa Bronze mu bakinnyi batarengeje imyaka 23, Valens Ndayisenga awegukana mu barengeje imyaka 23

Abakinnyi babiri b’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare begukanye imidari ya Bronze mu gusiganwa umuntu ku giti cye, aho Areruya Joseph yabaye uwa gatatu mu batarengeje imyaka 23, naho Valens Ndayisenga aba uwa gatatu mu bakuru (Elite).

Valens Ndayisenga yakoresheje iminota 56 n’amasegonda 8, naho Areruya Joseph akoresha iminota 56 n’amasegonda 55, bose basiganwe intera ya Kilometero, aho uwa mbere muri rusange yabaye Teshom Meron ukomoka muri Eritereya wakoresheje iminota 53 n’amasegonda 16.

Valens Ndayisenga na Areruya Joseph begukanye imidari
Valens Ndayisenga na Areruya Joseph begukanye imidari

Jeanne D’Arc Girubuntu wari umaze iminsi arwaye, nawe yari ahagarariye u Rwanda mu bakobwa, aza ku mwanya wa 8 akoresheje iminota 45 n’amasegonda 54 ku ntera ya Kilometero 29.

Girubuntu Jeanne d'Arc uhagarariye u Rwanda mu bakobwa, yaje ku mwanya wa 8
Girubuntu Jeanne d’Arc uhagarariye u Rwanda mu bakobwa, yaje ku mwanya wa 8

Jeanne d’Arc Girubuntu yasiganwe mu rwego rw’abagore, na Joseph Areruya bombi mu batarengeje imyaka 23, hatahiwe Valens Ndayisenga nawe uza gusiganwa mu bakuru ariko mu isiganwa ry’umukinnyi ku giti cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka