Areruya yakoze amateka aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye isiganwa ry’amagare rya “ La Tropicale Amissa Bongo” ryaberaga muri Gabon.
Yatangaje ko yishimiye uko igihugu n’Abanyarwanda muri rusange bamushyigikiye. Ariko avuga ko iyo abo bakinanaga batahaba ntaho yari kugera.
Yagize ati “Ndanezerewe cyane. Nshimishijwe nuko nsanze Abanyarwanda banshyigikiye. Binyeretse ko igihugu cy’u Rwanda gifite umutima ukunda kandi ushyigikira amagare.”
Areruya wanegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda 2017, yavuze ko yizeye ko iyi ntsinzi izamwongerera imbaraga n’ishyaka ryo kugana ku nzozi afite zo kuzakina Tour de France.
Mu mafoto Areruya Joseph na Team Rwanda uko bakiriwe
Andi mafoto menshi wakanda HANO
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turamwishimiye alelluya hamwe nikipe muri rusange kuko ibyo bakoze ni umuco nyarwanda kujya kurugamba ukazana itsinzi mwifurije ihirwe ubutaha nukujya tour de france.murakoze