Areruya Joseph yegukanye Nyungwe Challenge ikinwe bwa mbere

Mu isiganwa ryavaga i Rusizi ryerekeza i Huye, Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportifs ni we uje ku mwanya wa mbere ku ntera ya 140.7Kms

Areruya Joseph wegukanye irushanwa
Areruya Joseph wegukanye irushanwa

Mu marushanwa abiri agamije gutegura Tour du Rwanda no kumenyera umuhanda mushya uzakoreshwa muri Tour du Rwanda, Areruya Joseph ni we wegukanye isiganwa ryavuye Rusizi ryerekeza Huye.

Areruya Joseph watsinze iri rushanwa yahembwe na Cogebank
Areruya Joseph watsinze iri rushanwa yahembwe na Cogebank

Yari yabaye uwa kabiri mu irushanwa ryavuye i Karongi ku munsi w’ejo ryerekeza i Rusizi.

Uyu Areruya Joseph wanabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, yatangiye gusiga abandi ubwo bari bamaze kurenga umujyi wa Nyamagabe.

Areruya Joseph
Areruya Joseph

Aha hakaba hari hashyizwe igihembo cyatwawe na Twizerane Mathieu, nyuma yo gutanga abandi kugera imbere ya Golden Monkey Hotel na Cogebanque ishami rya Nyamagabe.

Twizerimana Mathieu watanze abandi i Nyamagabe yahembwe na Golden Monkey Hotel
Twizerimana Mathieu watanze abandi i Nyamagabe yahembwe na Golden Monkey Hotel

Aba basore 20 bahagurutse i Rusizi ku i Saa tatu n’iminota itanu, batangira bagendana, gusa bakinjira ishyamba rya Nyungwe Twizerane Mathieu yahise yanikira abandi, aho yagezeho akabasiga iminota irenga itanu.

Areruya Joseph na Twizerimana Mathieu barenze i Nyamagabe bakomeza kwanikira abandi
Areruya Joseph na Twizerimana Mathieu barenze i Nyamagabe bakomeza kwanikira abandi

Baje kugera mu karere ka Huye uyu Twizerane akiri hafi ya Areruya Joseph maze bombi baza no gusiga abandi iminota igera ku icumi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kabisa ababasore bacyu urebye bari bashibiyepe cyane urebye uyubita Joseph bava karoge yarameze nkaho yarizi uyumuhanda twavungango nibakomerezaho ntibacyike intege

uwase eric yanditse ku itariki ya: 25-10-2016  →  Musubize

Bravo kuri Areruya wesheje umuhigo mu kwanikira abandi kuri Nyungwe challenge inakinwe bwa mbere .

Francis yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka