Areruya Joseph yambuye Rugg Thimothy "Maillot Jaune"

Ku munsi wa Kabiri wa Tour du Rwanda, aho abasiganwa baturutse Kigali bagana mu Burasirazuba mu Mujyi wa Ngoma, Areruya Joseph ukinira u Rwanda amaze kwambura Rugg Thimothy Maillot Jaune .

Areruya Joseph ubu ni we wambaye umupira w'umuhondo (Maillot Jaune), nk'umukinnyi uyoboye urutonde rusange
Areruya Joseph ubu ni we wambaye umupira w’umuhondo (Maillot Jaune), nk’umukinnyi uyoboye urutonde rusange

Rugg Thimothy ukinira Lowestrates.com yo muri Canada yahawe Maillot Jaune, nyuma yo kwegukana agace ka mbere k’iri rushanwa ka Prologue, akoresheje iminota 04’00”25.

Ibihembo by’umunsi

Uwatsinze agace: Boivin Guillaume (Cycling Academy/Israel)

Uwitwaye neza mu kuzamuka: Amanuel Meron (Bike Aid/Ubudage)

Umunyarwanda wa mbere: Areruya Joseph (Les Amis Sportifs/Rwanda)

Umunyafurika wa mbere: Areruya Joseph

Umukinnyi ukiri muto: Areruya Joseph

Uyoboye urutonde rusange: Areruya Joseph

Urutonde rusange rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana
Urutonde rusange rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana

Abakinnyi 1o ba mbere muri rusange

1. Areruya Joseph (Les Amis Sportifs/Rwanda): 02h16’38”
2. Boivin Guillaume (Cycling Academy/Israel): 02h16’39”
3. Nsengimana Jean Bosco (Staradalli-Bike Aid/u Budage: 02h16’39”
4. Ndayisenga Valens (Dimension Data/Afurika y’Epfo): 02h16’40”
5. Buru Temesgen (Team Ethiopia): 02h16’44”
6. Okubamariam Tesfom (Team Eritrea): 02h16’45”
7. Fournet Fayard Sebastien (Haute Savoie/France): 02h16’46”
8. Kibrom Hailay (Team Ethiopia): 02h16’47”
9. Paroz Justin (Meubles Descartes/Suisse): 02h16’50”
10. Eyob Metkel (Dimension Data/Afurika y’Epfo): 02h16’50”

Urutonde rw’umunsi wa 2 w’isiganwa

Areruya Joseph wambaye umweru yatangiye ari mu gikundi cy'abayoboye
Areruya Joseph wambaye umweru yatangiye ari mu gikundi cy’abayoboye

Abakinnyi 73 ni bo bahagurutse I Kigali/Kicukiro ku I Saa tatau n’igice za mu gitondo, batangira bose bagendera hamwe, gusa ubwo bari bageze mu bice bya Musha, nibwo abakinnyi biganjemo Abanyarwanda batangiye kugenda bacomoka mu gikundi.

Aba bakinnyi batangiye isiganwa bose bagendana
Aba bakinnyi batangiye isiganwa bose bagendana

By’umwihariko kuri uyu munsi abakinnyi b’ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana isanzwe inakorera imyitozo muri iyi mihanda barimo Areruya Joseph, Jean Claude Uwizeye na Tuyishimire Ephrem ni bo bakomeje kugenda basimburana mu kuyobora isiganwa.

Gusa ariko Ruhumuriza Abraham, Nathan Byukusenge na Nsengimana Jean Bosco nabo bakomeje kugaragara mu bayoboye isiganwa.

Aba bana ntibarebye isiganwa bonyine, bari bagaragiwe
Aba bana ntibarebye isiganwa bonyine, bari bagaragiwe
Aha bari bageze mu bice bya Rwamagana na Kayonza
Aha bari bageze mu bice bya Rwamagana na Kayonza

Mu bilometero bya nyuma by’iri siganwa Ndayisenga Valens yaje kwinjira mu bayoboye isiganwa, gusa bose bagakomeza kugenda bahanganye n’abakinnyi bo muri Ethiopia na Eritereya bamaze kumenyera imihanda yo mu Rwanda bakomeje kugenda bahanganye n’Abanyarwanda.

Areruya Joseph yubika igare, anasuhuza ab'iwabo i Rwamagana bari bamwishimiye cyane
Areruya Joseph yubika igare, anasuhuza ab’iwabo i Rwamagana bari bamwishimiye cyane

Isiganwa ryaje kurangira umunya-Canada Boivin Guillaume ukina mu ikipe ya Cycling Academy yo muri Israel ari we utanze abandi ku murongo n’ubwo bose basa nk’abahagereye hamwe ari abakinnyi 17 harimo abanyarwanda 6.

Ku wa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2016, harakinwa umunsi wa gatatu wa Tour du Rwanda.

Karaba ari agace ka kabiri k’irushanwa (Etape 2), aho abasiganwa bahaguruka i Kigali kuri "Convention Center" berekeza i Karongi, ku ntera ya 124.7Km.

SKOL ni imwe mu bafatanyabikorwa b’Imena b’iri siganwa, ni nayo ihemba uwa mbere kuri buru gace-Amafoto

Andi mafoto yaranze Isiganwa Kigali-Ngoma

Rugg Thimothy wari wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere, ntiyahiriwe n'isiganwa ry'uyu munsi, aha yari ari gukemura akabazo kari kamutunguye
Rugg Thimothy wari wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere, ntiyahiriwe n’isiganwa ry’uyu munsi, aha yari ari gukemura akabazo kari kamutunguye
Ni isiganwa ritigeze ribamo gusigana cyane, igice kinini abakinnyi bagendanaga
Ni isiganwa ritigeze ribamo gusigana cyane, igice kinini abakinnyi bagendanaga
Na we yuriye hejuru y'imodoka afata udufoto n'utu videwo tw'amagare
Na we yuriye hejuru y’imodoka afata udufoto n’utu videwo tw’amagare
Yuriye imodoka ngo abarebe abitegeye
Yuriye imodoka ngo abarebe abitegeye
Abagenzi bo mu modoka, na bo baboneraho bagafotora
Abagenzi bo mu modoka, na bo baboneraho bagafotora
Yari yazanye barumuna be gufana .....
Yari yazanye barumuna be gufana .....
Valens Ndayisenga hagati mu bakinnyi ba Benediction y'i Rubavu
Valens Ndayisenga hagati mu bakinnyi ba Benediction y’i Rubavu
Amanuel Meron ukina muri Bike Aid na we yanyuzagamo akayobora
Amanuel Meron ukina muri Bike Aid na we yanyuzagamo akayobora
Nathan Byukusenge na we umwanya munini yagendaga ayoboye isiganwa, byafashije abanyarwanda kwitwara neza
Nathan Byukusenge na we umwanya munini yagendaga ayoboye isiganwa, byafashije abanyarwanda kwitwara neza
N'ababyeyi bari baje gufana ...
N’ababyeyi bari baje gufana ...
Abanyarwanda bagendaga bacungira hafi
Abanyarwanda bagendaga bacungira hafi

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

areruya joseph turamushyigikiye muri tour du rwanda

norbert yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

Abanyarwanda turashoboye kabs bravo kuri Areruya Joseph .

Nshimiyimana Florent yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

uyu musore aleruya joseph natagira ikibazo cyimpanuka cg uburwayi aregukana iyi tour du rwanda

shyaka jean claude yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Abanyarwanda turashoboye, tuzayegukana.

Nsengayire yves yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

njyewembonatroud Rwanda 2016 izegukanwa na Alerua Joseph

iradukunda flugence yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Mwiriwe neza jyewe,mbona uzegukana trou du Rwanda 2016 ari Allelluya Joseph. Ikindi kandi nuko mwatuvuganira natwe abatuye mugace kegereye uhanda wa Muhanga-Huye natwe ko ubutaha twazongera tukabna isiganwa y’amagare kuko turayakunda cyane murakoze.

Bikorimana Joseph yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

amashyi menshi kubana babanyarwanda kabisa kumunsi wejo nibwo abazungu tuzabereka igihandure bakamenya abo turibo kwigare.areruya azagumana mayo jaune

uwiragije jamvier yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka