Areruya Joseph: Umwirabura wa mbere muri Afurika ugiye gusiganwa muri Paris-Roubaix

Ikipe ya Delko-Marseille Province yo mu Bufaransa yatangaje ko Areruya Joseph ari umwe mu bakinnyi izakinisha mu isiganwa rya Paris-Roubaix rizaba ku cyumweru tariki ya 14 Mata 2019.

Paris-Roubaix ni irushanwa riri mu cyiciro cya World Tours ubusanzwe cyitabirwa n’amakipe ya mbere akomeye ku isi, rikaba na rimwe mu marushanwa y’umunsi umwe ya mbere akomeye ku isi. Iri siganwa ritangirira mu mujyi wa Paris rigasorezwa mu mujyi wa Roubaix mu majyaruguru y’u Bufaransa.

Uduce tw’amabuye tugize umuhanda w’iri siganwa, ikirere gikunze kurangwa n’imvura, n’inzira igoranye by’iri siganwa byatumye barihimba ‘Hell of the North’ barigerereranya n’Ukuzimu ko mu Majyaruguru.

Ni ku nshuro ya mbere Areruya Joseph azaba akinnye isiganwa ryo muri iki cyiciro cya Wolrd Tours ndetse akaba ari na we munyafurika wa mbere w’umwirabura ugiye kuryitabira.

Aganira na KT Radio, Areruya yagize ati “Kuba ngiye kwitabira irushanwa rya World Tours si ibintu byoroshye. Byanshimishije cyane kandi bintera imbaraga, binyereka ko hari aho maze kugera kandi mfite n’urundi rugamba rwo gukora cyane kugira ngo nzabe nakwitabira n’andi marushanwa akomeye.”

Peter Sagan ni we wegukanye Paris-Roubaix umwaka ushize
Peter Sagan ni we wegukanye Paris-Roubaix umwaka ushize

Areruya watowe nk’umukinnyi w’umunyafurika umwaka ushize avuga ko icyo ashyize imbere ubu ari uguharanira kwitwara neza muri iri siganwa rikamubera ikiraro cyamugeza ku nzozi ze zo gukina Tour de France.

Ati ‘Gukina Paris-Roubaix bivuze ikintu kinini ku mukino wanjye. Nari mfite amasezerano y’imyaka ibiri muri Delko-Marseille ariko nimbasha kwitwara neza muri Paris-Roubaix n’andi makipe ashobora kubona ko nitwaye neza bakansinyisha kugira ngo nzabashe no kwitabira Tour de France kuko ntiwayitabira udafite ikipe ikomeye.’

Delko-Marseille Province ubusanzwe iri mu cyiciro cya Pro Continental ikaba imwe mu makipe yahawe ubutumire bwo gukina Paris-Roubaix azaba ahanganye n’amakipe 18 yo mu cyiciro cya mbere cya World Tours arimo SKY ya Chris Froome na Gerraint Thomas batwaye Tour de France ziheruka, Movistar,na Astana iheruka muri Tour du Rwanda.

Uyu mwaka Paris-Roubaix izaba ikinwa ku nshuro ya 116 abakinnyi bakazasiganwa ku ntera y’ibirometero 260. Irushanwa riheruka ryegukanwe na Peter Sagan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka