Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Areruya Joseph Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimention Data, niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga mu Mujyi wa Rubavu kagana i Musanze, ku birometero 97.1 .

Areruya Joseph yishimira intsinzi
Areruya Joseph yishimira intsinzi

N’ubwo yegukanye ako gace ka Rubavu Musanze ntabashije kwambura umupira w’umuhondo Simon Pellaud wegukanye agace ka Nyanza-Rubavu akamurusha umunota umwe ku rutonde rusange rw’iri rushanwa.

Urutonde rusange rukomeje nk’uko rwari rumeze ku munsi w’ejo aho kugeza ubu, Pellaud Simon ukinira ikipe ya Illuminate yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ari we uza ku mwanya wa mbere, akaba amaze gukoresha amasaha 10, iminota 13 n’amasegonda 47 (10h13’47").

Akurikirwa na Areruya Joseph ukinira Dimension Data umaze gukoresha amasaha 10,iminota 14 n’amasegonda 47 (10H14’47"), hamwe na Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Tirol Cycling Team, umaze gukoresha 10H15’04".

Abakinnyi 68 ni bo batangiye isiganwa babanza kuzenguruka Umujyi wa Rubavu inshuro enye.

Inshuro ya mbere iza kurangira imbere hari abakinnyi bane bayoboye barimo Mugisha Samuel, barangiza n’izi nshuro ari bo bari imbere, maze bahita bafata umuhanda wa Musanze.

Nyuma y’aho, imbere haje kuza igikundi cy’abantu 8 biganjemo aba Dimension Data barimo Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Main Kent, Stefan de Bod, Munyaneza Didier, Nebratom, Gidei Kibrom.

Basatira Sashwara, Mugisha Samuel yaje gusubira mu gikundi, abandi bari kumwe bakomeza kuyobora isiganwa.

Bageze ku Mukamira igikundi cyatangiye gusatira abakinnyi bari bagiye imbere, igihe bari babasize kiza no kugabanuka kugera ku masegonda 20 ubwo haburaga ibirometero 20 ngo basoze.

Habura ibirometero 10 , igikundi cyaje gushyikira ab’imbere, ariko Areruya Joseph ahita yongera kujya imbere, ashyiramo amasegonda atanu, ariko barongera baramushikira bagerana mu mujyi wa Musanze, ariko abatanga kurenga umurongo.

Uko bakurikiranye mu gace Rubavu Musanze

1. Areruya Joseph (Dimension Data For Qhubeka): 2:23:25
2. Avilae Dwin Team Illuminate : 2:23:25
3. Ukiniwabo Jean Paul Rene Rwanda : 2:23:25
4. Pellaud Simon Team Illuminate : 2:23:25
5. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka : 2:23:25
6. Goudinvalentin Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes : 2:23:25
7. Mebrahtom Natnael Eritrea : 2:23:25
8. Holler Nikodemus Bike Aid : 2:23:25
9. Tuyishimire Ephrem Club Les Amis Sportifs De Rwamagana : 2:23:25
10. Debretsion Aron Eritrea : 2:23:25

Uko bakurikirana muri rusange

1. Pellaud Simon (Team Illuminate) 10:13:47
2. Areruya Joseph Dimension Data For Qhubeka +1:00
3. Ndayisenga Valens Tirol Cycling Team +1:17
4. Kangangi Suleiman Bike Aid +1:21
5. Byukusenge Patrick Rwanda +1:25
6. Okubamariam Tesfom Eritrea +1:29
7. Munyaneza Didier Rwanda +1’ :29’’
8. Jeannes Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +1:30
9. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka +1:38
10. Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda +2:15)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ABANYARWANDA TUGOMBAKURUSHA ABANYAMAHANGA ARERUYA OYEEE!!!

Sedric yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Insinzi niyo ituranga ubwo ndatecyera ko tour dirwanda igomba gusigara murwanda kandi ntamayo jone zisigaye zose zisigaye tugumba kuzitwara

niyigena jean cloude yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Tubarinyuma abasore bacu batwara amagare ahubwo beregucika intege turebe yuko twabasha gutwara irisiganwa.murakoze

NTEZIMANA SAM KAKA yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

kabisa abahungu bacu bakomereze aho, je les souhaite bonne chance.

Pat yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Aleluya oyeee! nawe Valens N.tubari inyuma

Kaganga yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

aha ni sawa cyane abanyamahanga ntibakadusuzugurire iwacu

alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Abahungu bacu bakomeze bajye mbere turabashyigikiye Areruya nakomeze ayobore.

Ndayambaje Pierre Celestin yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

amagare oye oye nyabihu jenda sashwara oye oye yubarinyuma ni erie mwijende

eria gafishi yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

ikipe y’urwanda izegukana irushanwa kuko bamaze kumenya abobarigukinanabo numuvudukowabo barawumenye.navuga nti bakomerezaho!

Bikorimana Ignace yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

mukomereza tubarinyuma amagare oye...turabyishimiye IMANA Ibagende imbere bon chonce

UWIMANA FEL C N yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka