Areruya Joseph ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2016

Nyuma y’amatora yakozwe n’abakunzi b’umukino w’amagare, abenshi batoye binyuze ku rubuga rwa kigalitoday.com bemeje ko Areruya Joseph ari we babona uzegukana iri siganwa

Uyu musore w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana wanabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, arahabwa amahirwe na benshi yo kuba yakwegukana Tour du Rwanda 2016, akaba Umunyarwanda wa 3 waba uyitwaye kuva 2009 aho ibereye mpuzamahanga.

Areruya Joseph wabaye uwa mbere mu isiganwa ritegura Tour du Rwanda (Rusizi-Huye)
Areruya Joseph wabaye uwa mbere mu isiganwa ritegura Tour du Rwanda (Rusizi-Huye)

Mu bantu bagera kuri 878 bari bamaze gutora uwo babona ushobora kwegukana Tour du Rwanda, 268 muri bo bangana na 30.5%, bemeje ko Areruya Joseph ari we uzayegukana, 213 (24.3%) batora Nsengimana Jean Bosco wari wayegukanye umwaka ushize wa 2015.

Uko amatora ahagaze kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga

1. ARERUYA Joseph 268 (30.5%)
2. NSENGIMANA Jean Bosco 213 (24.3%)
3. NDAYISENGA Valens 204 (23.2%)
4. Undi mukinnyi 133 (15.1%)
5. FOURNET-FAYARD Sébastien 24 (2.7%)
6. BOIVIN Guillaume 22 (2.5%)
7. KANGANGI Suleiman 14 (1.6%)

Usibye kandi kuba Areruya Joseph aza imbere mu batoye, uyu yagiye yegukana amarushanwa menshi nyuma ya Tour du Rwanda, aho kugeza ubu haba mu marushanwa yakinwe imbere mu gihugu no hanze, ni we uza imbere y’abandi bakinnyi b’abanyarwanda.

Areruya Joseph wakomeje kwigaragaza uyu mwaka, aha yari maze kwegukana isiganwa Kivu Race
Areruya Joseph wakomeje kwigaragaza uyu mwaka, aha yari maze kwegukana isiganwa Kivu Race

Iri siganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda ku nshuro ya 8 riratangira kuri iki cyumweru ku i Saa tanu z’amanywa zuzuye, aho abakinnyi baza gukina basigawa buri muntu ku giti cye, ku ntera ya 3.3Kms, rikazasozwa ku Cyumweru Taliki 20 Ugushyingo 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

AReruya oyeeeeeeeeeee

kamuhanda Augustin yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

AReruya oyeeeeeeeeeee

kamuhanda Augustin yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

NDIFURIZA amahirwe masa areruya joseph kuzatwara irushanwa.

kamuhanda Augustin yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

ndifuriza abanyarwanda gukomereza aho bakazatwara TOUR DU RWANDA AMAHIRWE Masa.

Uwo musore tumwifurije amahirwe masa

Turikumwenimana Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

I Rubavu Koko Mwaduhoye Iki? Ntago Tuzafana Igare Koko Kd Igisenyi Haba Umugisha Kubanyarwanda.

Maniriho Hyacenthe yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

courage nakomerezaho kbs abafana turamushyigikiye

James yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka