Ryari isiganwa ryahuzaga amakipe y’abaterengeje imyaka 23, rizwi ku izina rya Tour de l’Espoir ryari ribaye bwa mbere, rikaba ryahuzaga ibihugu byo muri Afurika ndetse na Vietnam nayo yari yitabiriye iri rushanwa.
Ku munsi wa mbere w’iri siganwa, abakinnyi bakinnye bazenguruka umujyi wa Douala, aho umunyarwanda waje ku mwanya wa mbere ari Areruya Joseph waje ku mwanya wa gatanu, aho yarushwaga amasegonda 29 n’umunya-Eritrea wari uwa mbere ari we MEBRAHTOM Natnael.
Ku munsi wa kabiri, abasiganwa bavuye Idenao bagaruka Douala, aho umunyarwanda waje imbere ari UKINIWABO Jean Paul Rene waje ku mwanya wa kabiri, aho yanganyaga ibihe n’uwa mbere, naho Areruya Joseph aza ku mwanya wa gatandatu.
Ku munsi wa gatatu, hari kuri uyu wa Gatandatu, aho isiganwa ryabereye mu mujyi wa Yaounde, aho abanyarwanda baje kongera kwigaragaza maze Mugisha Samuel yegukana aka gace abaye uwa mbere, akurikirwa na Areruya Joseph wahise unambara umwenda w’umuhondo wambarwa n’umuntu uza imbere ku rutonde rusange.
Kuri iki cyumweru ni bwo hakinwaga agace ka nyuma k’iri siganwa, aho abakinnyi bahagurutse ahitwa Akono bagaruka Yaounde, aho bakoze intera ingana na Kilometero 71.5, aho Areruya Joseph yasoje aka gace ari uwa kane ariko asoza isiganwa ari we wa mbere muri rusange.
Muri iri siganwa, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje isiganwa ari yo iri ku mwanya wa mbere, akaba ari nayo izahagararira umugabane w’Afurika mu isiganwa ryitwa Tour de l’Avenir (Tour de France y’abakiri bato).
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
birashimishije
U Rwanda rubaye ubukombe mumukino wo gusiganwa ku amagare
Abanyarwanda tujye dufata iya mbere mu kwishimana n’abaduserukira nk’intore
Wooowwww byiza aba basore bakoze cyane