Areruya Joseph akoze andi mateka atorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Umunyarwanda Areruya Joseph amaze gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika mu mukino w’amagare, aho ahigitse abandi bose bari bahanganye

Nyuma yo kugira umwaka mwiza akegukana amarushanwa akomeye arimo La Tropicale Amissa Bongo ndetse na Tour de l’Avenir, Areruya Joseph ukinira ikipe ya delko Marseille amaze gutorwa nk’umukinnyi wahize abandi mu mwaka wa 2018.

Areruya Joseph atowe nk'umukinnyi w'umwaka muri Afurika
Areruya Joseph atowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Usibye Areruya Joseph, undi munyarwanda Samuel Mugisha wegukanye Tour du Rwanda, yaje ku mwanya wa gatandatu, mu gihe Bonaventure UWIZEYIMANA watwaye Tour du Cameroun yaje ku mwanya wa 14.

Uko abakinnyi bakurikiranye muri rusange

1– Joseph ARERUYA (Rwanda – Delko-Marseille)
2 – Daryl IMPEY (South Africa – Mitchelton-Scott)
3 – Amanuel GHEBREIGZABHIER (Eritrea – Dimension Data)
4 – Merhawi KUDUS (Eritrea– Dimension Data)
5 – Youcef REGUIGUI (Algeria – Sovac-Natura4Ever)
6 – Samuel MUGISHA (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka)
7 – Azzedine LAGAB (Algeria – GSP)
8 – Salim KIPKEMBOI (Kenya – Bike Aid)
9 – Clint HENDRICKX (South Africa)
10 – Isiaka CISSE (Ivory Coast)
11 – Henok MULUBRHAN (Eritrea)
12 – Stefan DE BOD (South Africa – Dimension Data for Qhubeka)
13. Mathias SORGHO (Burkina Faso)
14. Bonaventure UWIZEYIMANA (Rwanda)
15. Clovis KAMZONG (Cameroon)

Abatwaye iki gihembo mu myaka ishize

2012 : Natnael BERHANE (Eritrea)
2013 : Louis MEINTJES (South Africa)
2014 : Mekseb DEBESAY (Eritrea)
2015 : Daniel TEKLEHAIMANOT (Eritrea)
2016 : Tesfom OKUBAMARIAM (Eritrea)
2017 : Louis MEINTJES (South Africa)
2018 : Joseph ARERUYA (Rwanda)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka