Areruya ayoboye ikipe igiye muri Gabon guhatanira La Tropicale aheruka kwegukana

Areruya Joseph uherutse kwegukana irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ribera muri Gabon, ni umwe mu bakinnyi batandatu bagize ikipe y’u Rwanda izahatana muri iri rushanwa rizaba guhera tariki ya 21-27 Gashyantare 2019.

Areruya ayoboye ikipe igiye muri Gabnon guhatanira La Tropicale aheruka kwegukana
Areruya ayoboye ikipe igiye muri Gabnon guhatanira La Tropicale aheruka kwegukana

Areruya usanzwe akinira ikipe ya Delko-Marseille yo mu Bufaransa ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Afurika muri 2018.

Yanatwaye irushanwa rya Tour de l’Espoir ryabereye muri Cameroun. Ubu ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe menshi yo guhabwa igihembo cy’umukinnyi wa mbere muri Afurika uyu mwaka.

Areruya azaba afatanyije na Boneventure Uwizeyimana Benection Cycling Team y’i Rubavu, wegukanye Tour du Cameroun uyu mwaka akaba nawe yaranditse amateka muri La Tropicale, yegukana agace kayo muri 2013 ari nayo ntsinzi ya mbere u Rwanda rwari rubonye muri iri rushanwa riri muri masiganwa abiri ya mbere akomeye muri Afurika.

Mugisha wegukanye TOur du Rwadna uyu mwaka nawe ari mu ikipe igiye guhatana muri Gabon
Mugisha wegukanye TOur du Rwadna uyu mwaka nawe ari mu ikipe igiye guhatana muri Gabon

Iyi kipe kandi irimo Mugisha Samuel ukinira Dimension-Data Continental akaba ari nawe watwaye Tour du Rwanda uyu mwaka, azaba ari kumwe Jean Claude Uwizeye POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa wakurikiranye na Mugisha muri Tour du Rwanda aho yashoje ari ku mwanya wa kabiri.

Iyi kipe kandi irimo abandi bakinnyi bari kuzamuka mu mukino w’amagare barimo Munyaneza Didier watwaye Shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka ndetse na Nkurunziza Yves ukinira Benection Cycling Team.

Munyaneza Didier azaba yambaya ibendera ry'igihugu nyuma yo gutwara shampiyona y'igihugu uyu mwaka
Munyaneza Didier azaba yambaya ibendera ry’igihugu nyuma yo gutwara shampiyona y’igihugu uyu mwaka

Aba bakinnyi bazaba bayobowe n’umutoza Sempoma Felix ari nawe wari uyoboye ikipe yegukanye La Tropicale iheruka.Umukanishi ni Karasira Theonetse naho ugorora imitsi ni Kayinamura Patrick.

Iyi kipe izahagararia u Rwanda imaze iminsi iri gukora imyitozo aho icumbitse mu Kinigi i Musanze mu kigo cya Africa Rising Cycling Center.

Ikipe y'u rwanda yakiriwe nk'intwari nyuma yo kwegukana La Tropicale iheruka
Ikipe y’u rwanda yakiriwe nk’intwari nyuma yo kwegukana La Tropicale iheruka

Uduce tugize La Tropicale Amissa Bongo 2019:

2019-01-21: BONGOVILLE – MOANDA, 100km
2019-01-22: FRANCEVILLE – OKONDJA, 170km
2019-01-23: LECONI – FRANCEVILLE, 100km
2019-01-24: MITZIC – OYEM, 120km
2019-01-25: BITAM – MONGOMO, 120km
2019-01-26: BITAM – OYEM, 110km
2019-01-27: ZES de NKOK – LIBREVILLE, 140km

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka