Tariki 02/05/2021 ni bwo mu Rwanda hazatangira isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda, bivuze ko kuri iyi tariki 02/04 hasigaye ukwezi kuzuye (iminsi 30) ngo isiganwa ritangire.
isiganwa ry’uyu mwaka rizaba mu buryo budasanzwe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, aho abakinnyi bazajya basiganwa ariko buri mu nsi bagataha mu mujyi wa Kigali, ibi bikazatuma iri siganwa ritagera mu duce dusanzwe tumenyerewe nka Rubavu.
Umwe mu mwihariko iri siganwa rirusha andi masiganwa, ni umubare w’abafana benshi barikurikirana aho riba rinyura ku mihanda itandukanye y’u Rwanda, gusa kuri iyi nshuro hakazaba hari amabwriza yihariye arimo gusiga intera ya mtero hagati y’abafana.
Aya ni amwe mu mafoto meza yaranze Tour du Rwanda mu myaka yatambutse
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|